Huye: RIB yataye muri yombi umugabo wishe umugore we akoresheje agafuni

5,372
Kwibuka30
Huye: Ahahurira abantu benshi hashyizwe ibicumbi by'indangagaciro - Kigali  Today

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 31 nyuma y’aho yiyiciye umugore we akoresheje agafuni.

Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukomoka akanatura mu murenge wa Ruhashya, umwe mu mirenge igize Akarere ka Huye nyuma nyuma y’aho bivuzwe ko uno mugabo yishe uwari umugore we akoresheje agafuni.

Amakuru dukesha abaturanyi b’uno muryango aravuga ko kino gikoraw kigayitse cyabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Werurwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 wishwe biravugwa ko yicishijwe agafuni, abaturanyi bavuga ko ikibao cy’uwo muryango cyari kimaze iminsi kivugwa muri uwo mudugudu kikaba ngo cyaraterwaga n’ikibazo cy’ubushoreke.

Bwana NZARORA uturanye n’uwo muryango, yabwiye ‘indorerwamo.com’ ati:”…ubundi uno muryango wari umaze igihe mu bibazo, ndetse na gitifu yaraje guhosha amakimbirane yahoraga muri runo rugo, ubuyobozi bwanzuye ko bagomba gutandukana umwe wese agafata inzu ye akaba ariyo abamo…”

Kwibuka30

Bwana NZARORAyakomeje abwira umunyamakuru wacu ko ku mugoroba w’ejo ku isabato yiboneye n’amaso ye madame Francine, yagize ati:’Ejo ku isabato jye ubwanjye niboneye Francine avuye guhaha, amakuru mfite rero ni uko ngo mu gihe yari arimo arategura ifunguro rya n’imugoroba, undi yamwubikiriye, amutera ifuni ku mutwe undi yitaba Imana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yavuze ko ko nyuma yo kumva ko uwo mugabo yishe umugore we batangiye gukurikirana kugira ngo bamenye icyabiteye.

Ati “Ukekwaho icyaha twamufashe; naho umurambo wa Nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.

Kuri ubu uwo mugabo yamaze gufatwa, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Mbazi mu Karere ka Huye.

Twibutse ko Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batatu, kandi hari amakuru avuga ko bombi bari ababyara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.