Facebook yafunze urukuta rwa Nicholas Maduro mu gihe cy’iminsi 30

5,184
Kwibuka30
Maduro enlists foreign oil companies to help end U.S. sanctions

Ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko bwabaye bufunze urukuta rwa facebook rwa prezida wa Venezuela Bwana Nicholas Maduro nyuma yo gukwirakwiza ibihuha kuri covid-19.

Ubuyobozi bwa facebook bwemeje iby’aya makuru mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, ubuyobozi bwavuze ko bwabaye bukuyeho urukuta rw’uyu mukuru w’igihugu kitajya imbizi na Leta Zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy’iminsi 30 yose nyuma y’aho uwo mugabo, Bwana Nicholas MADURO atangarije ko igihugu cye gifite umuti wa Covid-19.

Kwibuka30

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho uno muyobozi yari aherutse gushyira video ku rukuta rwe rwa facebook ashishikariza rubanda gukoresha umuti witwa Carvativir, ababwira ko ari umuti wa covid-19 kandi ko hari icyizee ijana ku ijana ko ukiza covid-19.

Facebook yavuze ko ari icyemezo cyafashwe mu rwego wo kwirinda ikwirakwiza ry’amakuru y’ibinyoma ku cyorezo kimaze kwibasira abatari bake kuri ino si ya rurema.

Amakuru atangwa na ministeri y’ubuzima muri kiriya gihugu avuga ko abasaga 1500 bose bamaze guhitanwa na kiriya cyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.