Huye: Umugabo witwa Djuma yapfiriye mu kabari ari kunywa inzoga zitwa “Icyuma”

5,671
Kwibuka30

Umugabo witwa Djuma yaraye apfiriye mu iduka ricuruza inzoga nyuma yo kunywa izo bamwe bavuze ko zirengeje urugero rwe.

Mu Karere ka Huye, mu kagali ka Ngoma, ho mu udugudu wa Ngoma ya II haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Djuma HABIMAMANA waraye yikubise hasi mu iduka ricuruza ibinyobwa bisembuye maze agashiramo umwuka.

Aya makuru yemejwe na bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera Djuma, ndetse na bamwe bivugwa ko bari aho yanyweraga. Uwitwa Antoine RUGAGI uvuga ko yari aturanye na Djuma yavuze ko uwo mugabo yabasanze mu iduka ryo muri karitiye basanzwe bacururizamo ibintu bitandukanye, yagize ati:”Djuma yariho asangira n’abandi hariya kuri butike, yarimo anywa twa tuyoga bita Icyuma, hashize akanya twabonye umugabo yituye hasi, twihutiye kureba icyo abaye, ariko dusanga birarangiye, nta kindi abari aho bahise bakora usibye gutabaza inzego z’ubuyobozi”

Kwibuka30

Undi mugabo ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko Djuma yahageze ahagana saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa kane kandi ko yari asanzwe anywa inzoga, gusa benshi bakaba bahamya ko zishobora kuba zamurushije imbaraga.

Ntitwabashije kubona uburyo tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma Bwana Alphonse MUTSINDASHYAKA, ariko yemereye igihe.com ko koko uwo migabo yitabye Imana mu ijoro ryakeye, ndetse ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bumaze gutangira iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyise uyu mugabo.

Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya kaminuza CHUB

Leave A Reply

Your email address will not be published.