Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho guta umwana we mu musarane


Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akekwaho urupfu rw’umwana we w’imyaka ibiri yataye mu musarane wa metero 20, bagerageza kumutabara bagasanga yapfuye.
Byabaye ku wa 09 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Kabeza, aho uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.
Bamwe mu batuye aho byabereye, babwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari asanzwe akora akazi ko kumesera abantu mu ngo zitandukanye, ariko mu minsi mike ishize yari yarabonye akazi ko gukora mu rugo mu Mudugudu wa Kabeza.
Bavuze ko kwihekura byakomotse ku makimbirane yari amaranye iminsi hagati ye n’uwo bari barabyaranye uwo mwana we, umwana abigenderamo.
Bavuga ko ku wa 09 Gicurasi 2025 ari bwo yahengereye abo mu rugo rw’aho yakoraga badahari, agafata uwo mwana akamuta mu musarane, maze abantu bagahuruza Polisi ikamukuramo yamaze gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bikimenyekana, ubutabazi bwatanzwe, bakura uwo mwana mu musarane ariko basanga yamaze gupfa.
Ati “Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, naho ukekwaho urwo rupfu yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”
SP Habiyaremye yakomeje aburira abaturage, avuga ko umuntu wese utekereza kugira nabi yabireka kuko uzabikora nta kabuza hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.
Uyu mukobwa naramuka ahamwe n’iki cyaha, azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Comments are closed.