Huye: Umusaza w’imyaka 72 yasanzwe ku nzira yapfuye


Umusaza witwaga Uwitije Jean Claude, wari mu kigero cy’imyaka 72 wakoraga akazi ko gucukura imva mu irimbi rya Ngoma, riherereye mu Karere ka Huye yasanzwe ku nzira yapfuye, hakekwa ko yazize inzoga.
Uyu musaza yagaragaye mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Ngoma VI, Akagari ka Ngoma, Umurenge Ngoma, ho mu Karere ka Huye, ari ku nzira yubitse inda yapfuye.
Amakuru ava mu baturage avuga ko uyu yari amaze iminsi agaragaza intege nke, bakabona ko yari arwaye, ariko akabiherekesha kunywa inzoga, ari naho bahera bakeka ko arizo zamwishe.
Umuvugizi wa Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko amakuru atangwa n’abo bajyaga basangira, avuga ko yari amaze iminsi ibiri agaragaza intege nke, agakunda kuba yicaye, babona arwaye.
Ati:‘‘Mu gitondo yagaragaye yitabye Imana. Yari aryamye hasi ku nzira yubitse inda, nta bikomere agaragaza, Polisi na RIB bamaze kumenyeshwa, bahageze bafata umurambo bawujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, kugira ngo ukorerwe isuzuma.’’
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko umuryango wa nyakwigendera wahise umenyeshwa iby’uru rupfu, anaboneraho kuwihanganisha.
Comments are closed.