Huye: Umuturage yafatanwe amasashe yacuruzaga arenga ibihumbi 10

6,631
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe Nkezabera Cassian w’imyaka 50, yafatanwe amasashe 10,800 afatirwa mu Murenge wa Kigoma, Akagari ka Karambi, Umudugudu wa Gitunu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Nkezabare  yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama ahagana saa munani z’amanywa Polisi yakiriye amakuru avuye mu baturage bavuga ko Nkezabera acuruza amasashe mu Murenge wa Kigoma. Polisi yakurkiranye ayo  makuru ijya mu iduka rya Nkezabera riri mu gasantire ka Karambi isangamo amakarito 54 arimo amasashe ibihumbi 10,800.”

Nkezabera amaze gufatwa yavuze ko ayo masashe yayakuye ku mucuruzi ukorera mu Gasarenda ariko yanze kumuvuga amazina ye.SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Nkezabera afatwa ndetse n’amasashe yari afite agafatwa.Yibukije abantu ingaruka z’amasashe ku bidukikije abasaba gukomeza gukumira no kurwanya icuruzwa n’ikwirakwira ryayo.

Yagize ati” Ati: “Inzobere mu kubungabunga ibidukikije zagaragaje ko amasashe atabora, iyo ajugunywe mu mazi yangiza ibinyabuzima byo mu mazi, yajugunywa mu mirima ubutaka ntibwongera kwera kuko igihingwa kitabona aho gishorera imizi, niyo atwitswe yangiza ikirere bityo ugasanga ibyo byose bigira ingaruka ku muryamgo nyarwanda no kubidukikije.”

Kwibuka30

Nkezabera  yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Simbi kugira akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

SRC: RNP

Comments are closed.