Nyanza: Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe ya Rayon Sport n’Akarere ka Nyanza

7,401
Kwibuka30
Image

Ikipe ya Rayon Sport yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, amasezeano azamara imyaka ine.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Mutarama 2022, i Nyanza ku cyicaro cy’Akarere hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Bwana UWAYEZU Jean Fidele, n’Akarere ka Nyanza kari gahagarariwe n’umuyobozi wako ariwe Bwana NTAZINDA Erasme, ni amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine.

Muri ayo masezerano, ubuyobozi bw’Akarere buzateganya mu ngengo y’imali amafranga kazajya kagenera ikipe ya Rayon Sport, noneho ku rundi rhande ikipe ya Rayon sport n’abafana bayo bakazajya bamenyekanisha Akarere binyuze mu bukangurambaga.

Twashatse kumenya ingano y’amafranga Akarere kazajya gaha ikipe ya Rayon sport, ariko ntibyadukundiye kuko terefoni ya Meya itarimo icamo, gusa hari umwe mu bakozi b’Akarere ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru watubwiye ko Akarere gashobora kuba kemeye kujya gaha ikipe ya Rayon Sport amafranga atari munsi ya miliyoni 50, ndetse kakagira n’abakinnyi kajya gahemba.

Kwibuka30

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport nabwo ntiburatangaza uburyo ikipe ndetse n’abakunzi bazajya bamenyekanisha Akarere ka Nyanza, gusa bamwe baribaza niba Akarere ka Nyanza kazajya kandikwa ku myenda y’ikipe, cyane ko hari undi muterankunga cyangwa se niba ikipe izajya yitwaza ibyapa by’Akarere.

Twibutse ko ikipe ya Rayon Sport ikomoka muri ako Karere ka Nyanza, ndetse bikaba bigoye kubona umuturage w’i Nyanza udafana iyo kipe kuko usanga n’umukecuru aba azi amakuru y’ikipe ya Rayon Sport kurusha uko yamenya amakuru y’ikipe ya Nyanza FC iri mu kicyiro cya kabiri.

Image

Comments are closed.