Huye: Uwitwa Alphonse yafatanywe moto yari amaze amezi abiri yaribye

3,960
Kwibuka30

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama, Polisi ikorera mu Karere ka Huye ku bufatanye n’abaturage bafashe Harerimana Alphonse w’imyaka 40. Yafatanwe Moto yari amaze amezi abiri yibye uwitwa Nsanzimana Jean Pierre utuye mu Mujyi wa Kigali. Harerimana yafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, Umudugudu wa Bukinanyana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Nsanzimana, nyiri moto yari yarahaye akazi Harerimana ngo ajye ayitwara amwishyure ku kwezi. Harerimana yarayitwaye amara  amezi abiri atamwishyura ndetse yanamuhamagara kuri telefoni akamubura.

SP Kanamugire yagize ati ”Nsanzimana amaze kubura Harerimana yahise atanga ikirego atangira gushakisha moto ye. Hagati aho ariko abamotari bo mu Mujyi wa  Huye baramubonaga bakamugirira amacyenga kuko batari bamuzi bituma nabo bashakisha kugira ngo bamenye koperative abarizwamo. Baje gusanga nta koperative abamo,bahise bamufata bamushyikiriza Polisi, Polisi iragenzura isanga Moto yanditse kuri  Nsanzimana Jean Pierre.”

Kwibuka30

SP Kanamugire yakomeje avuga ko Polisi yahamagaye Nsanzimana  imubwira ibirango by’iyo moto avuga ko ari iye yari yarayibuze arimo kuyishakisha. Yashimiye abamotari bo mu Karere ka Huye bagize uruhare mu gutuma iriya moto ifatwa nyamara yari imaze amezi abiri nyirayo yarayibuze ndetse yaranabuze uwo yayikodeshaga ariwe Harerimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abamotari n’abandi bantu kujya baba inyangamugayo bakubahiriza amasezerano ariko banabona batabishoboye bakirinda kwiba imitungo y’abandi.

Kuri ubu Harerimana yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe hagitegerejwe Nsanzimana ngo azane ibyangombwa bigaragaza ko moto ari iye koko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.