Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho n’ikipe ayoboye basuye polisi y’u Rwanda.

4,745

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama Umuyobozi  mukuru wa Polisi ya Lesotho Commissioner of Police Holomo Molibeli  n’intumwa ayoboye basuye Polisi y’u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda. Ni uruzinduko rwanasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho.

Mu ijambo rye IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli kuba  yarakiriye neza ubutumire  agasura Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange. Yavuze ko uru ruzinduko ari intangiriro y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi. IGP Munyuza yavuze  ko kandi ari iby’agaciro  kugira ubufatanye na Polisi ifite ubunararibonye bw’imyaka igera mu 150 mu by’umutekano.

Yagize ati” Polisi y’u Rwanda yishimiye kugirana imikoranire na Polisi ya Lesotho, uru ruzinduko rurerekana uburyo Polisi zacu zizakorana mu bintu bitandukanye mu by’umutekano twavuga nk’amahugurwa, no gusangira ubunararibonye n’amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Muri uru ruzinduko kandi  muzashobora gusura ibyo natwe tumaze kugeraho mu bijyanye no  gucunga umutekano, imitangire ya serivisi na gahunda zacu z’amahugurwa.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli rubereye igihe kuko muri iyi minsi ibihugu byo mu Karere birimo guhangana n’imitwe y’intagondwa igendera ku mahame ya Islam iri mu majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ati” Uruzinduko rwanyu rubereye  igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam  uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya  Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

IGP Munyuza yavuze ko azi neza ko Polisi ya Lesotho yateye imbere mu bijyanye n’amahugurwa mu kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangizwa ubwo bunararibonye binyuze mu guhanahana amahugurwa n’abahugura byose bigakorwa mu nyungu z’amahoro n’umutekano ku bihugu byombi. Yanavuze ko uru ruzinduko ruzarangira aba bashyitsi hari ibyo nabo bigiye kuri Polisi y’u Rwanda maze nayo izabisangize Polisi ya Lesotho.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli  yashimye uburyo we n’intumwa ayoboye bakiriwe mu Rwanda. Yavuze ko uruzinduko bagiriye mu Rwanda rutazaba impfabusa ko yizeye ko hari ibyo we n’intumwa ayoboye  bazarwungukiramo cyane cyane mu bijyanye no gucunga umutekano.

Muri ibi biganiro abayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho. Ni amasezerano akubiyemo kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya  ibyaha byambukiranya imipaka. Muri aya masezerano kandi harimo imikoranire mu kubaka ubushobozi mu baturage mu kwicungira umutekano, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, guhanahana amahugurwa, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro, guhanahana ku gihe amakuru ku banyabyaha , guhuza ibikorwa bya Polisi zombi n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli yavuze ko aya amasezerano Polisi zombi zasinyanye   abaye ibuye fatizo mu bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho.

Yagize ati” Twembi tuzabyungukiramo cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ariko nanone aya masezerano y’ubufatanye ari no mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu. Ibibazo Polisi y’u Rwanda ihura nabyo mu mutekano ntaho bitandukaniye n’ibyo Polisi ya Lesotho ihura nabyo kuko harimo ibibazo by’iterabwoba twese turimo guhangana nabyo. Aya masezerano azadufasha gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ariko twibanda mu guhana amahugurwa.”

Biteganyijwe ko uru ruzinduko rw’Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi 5 , bakazasura ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’andi mashami yayo atandukanye.Bazanasura  hamwe mu hantu haranga amateka  y’u Rwanda.

Comments are closed.