Huye: Veterineri w’umurenge na Mwalimu mu barajwe muri stade kubera kunanirwa kutubahiriza “saa moya”

15,210

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, mu Karere ka Huye hafashwe abantu 32 saa moya zageze bakiri mu muhanda bataragera mu rugo.

Muri bo harimo abagore batatu, hakabamo umwe wahararanye n’umugabo we kuko ngo bafatiwe mu mujyi i Huye saa moya n’iminota itatu, baturutse i Save ku itabaro.

Harimo umushoferi wa RAB wafashwe atwaye imodoka y’akazi, afatirwa ahantu hatari nyabagendwa yanyuze ashaka gukwepa polisi.

Harimo n’umwarimu wigisha muri GSOB Indatwa wafatanywe na veterineri w’Umurenge umwe wo mu Karere ka Huye, ngo bavuye kunywa inzoga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SSP John Niyibizi, avuga ko kubera ko babafashe bambaye imyenda isanzwe, uyu mwalimu yabanje kubavugishanya ikinyabupfura gike, akaza kwisubiraho amaze kumenya ababafashe abo ari bo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye abaraye bafashwe ko babarekura ari uko babanje kwishyura amande acibwa abarenze ku mabwiriza ya Leta.

Yagize ati “Twajyaga dufata abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bakarara aha muri sitade, bakigishwa hanyuma bagataha, ariko uyu munsi nta wusohoka aha atishyuye amande.”

Yunzemo ati “Guhera ubu ngubu abazajya bafatwa bazajya bandikwa, ugaragaye ku malisiti kenshi haba ahangaha i Huye cyangwa ahandi, agahanwa mu buryo tuzigaho dufatanyije n’izindi nzego.”

Abaraye muri sitade basabye ko bababarirwa ntibacibwe amande y’ibihumbi 10 babasabye gutanga, bazongera bakaba aribwo bayacibwa kuko ngo batazasubira, bamwe banavuga ko ntayo babona.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye yababwiye ko bayatanga, batayabona bakaguma muri sitade bakaharindirwa, kuko ngo nta gihe abantu batasabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko bakabirengaho.

Ibi abivugira ko n’ubwo iri joro hafashwe 32, bo ari bake cyane ugereranyije no ku yindi minsi, kuko nko ku wa Kane muri sitade haraye 108.

Iri joro ngo hafashwe bake kubera imvura yakubye, abantu bakihutira gutaha kare, kandi no mu bafashwe hari abavuga ko kugama ari byo ntandaro yo gutinda kugera mu rugo.

Ku bijyanye n’uko hari abavuga ko batari bubone amande batswe kugira ngo bemererwe gutaha, Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Huye yavuze ko bari buze kureba abayabuze burundu, hanyuma hakigwa ku cyo bakorerwa, ariko bakumva ko badakwiye gukomeza gukinisha amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umwalimu n’umuveterineri baraye muri sitade bavuga ko byabagwiririye kuko bari mu basanzwe bagira uruhare mu gushishikariza abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kandi ngo biyemeje ko n’ubwo hagwa imvura y’amahindu, batazongera kugama kugira ngo bitabaviramo kurenga kuri ayo mabwiriza.

This image has an empty alt attribute; its file name is huye_coronavirus.jpg

Comments are closed.