Huye: Vianney uherutse kwica umugore we amuziza ko atwite inda itari iye yakatiwe

7,898

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe ubwo yamubwira ko inda atwite atari iye.

Uyu mugabo witwa Havugiyaremye Vianney, yahamijwe iki cyaha n’ Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruherereye i Kigoma mu Karere ka Huye.

Ni icyemezo cyasomwe mu cyumweru gishize tariki 20 Gicurasi 2022 nyuma y’uko uru rukiko ruburanishije uyu mugabo waburanye yemera icyaha.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye rwaregaga uyu mugabo, rwari rwamusabiye gufungwa burundu.

Havugiyaremye Vianney wahamijwe icyaha cyo kwica umugore, yakoze iki gikorwa mu ijoro ryo ku ya 25 Mata 2022 ubwo yicaga umugore we w’imyaka 35 y’amavuko amukubis ifuni.

Iki cyaha cyabaye ahagana saa sita z’ijoro mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye.

Mu ibazwa rye, Havugiyaremye yavuze ko yatonganye n’umugore we, amubwira ko n’inda atwite atari iye, bikamutera umujinya agahita abyuka agaca itoroshi ubudni akajya gufata ifuni bakingishaga urugi ayimukubita mu mutwe ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo akimara gukora aya mahano, yahise asiga nyakwigendera mu nzu ubundi yijyana kuri Polisi kwirega.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwumvise ibyatangajwe n’impande zombi muri uru rubanza, rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo Ingingo ya 107 yo mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

(Src: radio10)

Comments are closed.