FARDC, Mai Mai, FDLR na Monusco bose bibumbiye hamwe mu guhashya M23

8,888
Kwibuka30
RDC: MONUSCO yinjiye mu mirwano ya FARDC na M23

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere zinjiye mu mirwano ishyamirayije inyeshyamba za M23 n’ingaboza Leta (FARDC) zikoresheje za kajugujugu n’imbunda zirasa imizinga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twiter, MONUSCO yatangaje ko M23 yabateye, ikanatera ingabo za Leta ahitwa Shangi muri Teritwari ya Rutshuru ariko ko “mu murava n’ubutwari ingabo za Loni zasubije ibyo bitero”.

Ku rundi ruhande ariko, M23 ivuga ko ku Cyumweru mu gicuku ari yo yatewe n’ingabo za Leta zifatanyije n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR, nyuma MONUSCO na yo ikinjira mu mirwano na za kajugujugu.

Ku Cyumweru, habaye imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri Groupement ya Jomba Teritwari ya Rutshuru yatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bambuka umupaka berekeza muri Uganda.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma, yabwiye BBC ko kuva saa kumi z’igitondo none ku wa Mbere bakomeje kuraswaho na MONUSCO, ingabo za Leta, n’inyeshyamba zirimo kuyifasha.

Ku Cyumweru nijoro mu butumwa bw’amajwi yatanze, Ngoma yari yavuze ko indege za kajugujugu za MONUSCO “zarashe mu buryo bukomeye” ku birindiro byabo.

BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za Leta ku bizivugwaho ntibyashoboka, kandi ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na MONUSCO na M23.

Bintou Keita intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRCongo yamaganye ibitero bya M23 ku ngabo za leta n’iza MONUSCO nk’uko bivugwa n’itangazo ry’izi ngabo.

Kwibuka30

Madame Keita yasabye M23 “guhagarika imirwano ako kanya” ikajya mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi biri mu byemejwe n’abakuru b’ibihugu n’ibiganiro by’i Nairobi.

Mu cyumweru cyashize M23 yasohoye amatangazo ivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kuyigabaho ibitero zifatanyije n’inyeshyamba, kandi ishinja MONUSCO gushyigikira uwo mugambi.

Ingabo za leta na MONUSCO icyo gihe ntacyo batangaje ku byo M23 yabashinje byo gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR gutegura ibitero.

Ingabo za MONUSCO zisanzwe zarahawe uburenganzira bwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri DR Congo ariko zinengwa n’abaturage ko nta kinini zirakora mu myaka irenga 20 zihamaze.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta iri mu biganiro byatangiriye i Nairobi mu mpera z’ukwezi gushize isaba imitwe myinshi y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi.

Leta yavanye M23 mu mitwe yo muri DR Congo bigomba kuganira iyishinja kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe ibyo biganiro byari bigiye gutangira i Nairobi.

M23 ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za leta kugira ngo bahe impamvu abayoboye ibiganiro yo kubivanamo M23.

Abakuru b’ibihugu by’akarere mu kwezi gushize bemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba z’amahanga n’izindi zizanga gushyira intwaro hasi mu burasirzuba bwa Congo.

Ibiganiro by’inyeshyamba na leta biteganyijwe ko bigomba gukomereza i Goma muri DR Congo.

Comments are closed.