Huye: Yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi

473

Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka.

Mu babonye Bizumuremyi uzwi ku izina rya Bahiga, w’imyaka 47 ari gushyingiranywa n’umugore we Blandine Tuyishime w’imyaka 32, buri wese agasezeranya mugenzi we kumukunda no kumwubaha kugeza batandukanyijwe n’urupfu, hari abagiye barira, batabitewe n’akababaro, ahubwo bitewe n’amarangamutima yo kubona Tuyishime asezeranira umugabo we kumukunda, nyamara amaze amezi umunani ateguka, nta n’icyizere cy’uko byahinduka kuko umugabo ngo yamunzwe uruti rw’umugongo.

Nk’uko bivugwa na Joséline Uwitonze uturanye n’uriya muryango akaba yaranawuherekeje kugeza biyemeza gushyingirwa mu kiliziya, uriya mugabo uretse kuba ateguka, n’izindi ngingo ze z’umubiri nk’amaguru n’intoki byatangiye kwihina. Arababara cyane, akanahora ataka, bituma hari abakeka ko arwaye kanseri, n’ubwo nta muganga wabyemeje.

Ati:“Kubera ubukene no kutagira mituweri yivuje ku Bitaro bya Kabutare bamubwira ko uruti rw’umugongo rwe rugenda rumungwa. Icyo gihe yari akibasha kwicara. Bamwohereje gukomeza kwivuriza kuri CHUB, abura ubushobozi, ahita ajya kurwarira mu rugo, aho aba nta n’umuti wo kumworohereza ububabare.”

Imvano yo kwiyemeza gushyingiranwa n’umugore we, wari watangiye kujya gusengera mu barokore, ngo yabaye ko abana Uwitonze ategurira guhabwa isakaramentu ry’ugukomezwa kuri paruwasi ya Ngoma bagiye gusura uriya mugabo kuko arwaye, bakanamushyira impano zavuye mu bushobozi bakomoye ku babyeyi babo.

Nubwo bari basanzwe ari abagatolika kuko bombi (umugabo n’umugore) babatijwe bagahabwa ukaristiya bakanakomezwa, bari barasezeranyijwe n’ubuyobozi, ariko nta sakaramentu ry’ugushyingirwa bari barahawe.

Abaturanyi banabashakiye imyambaro y'ubukwe

Uwitonze ati “Umugabo yaravuze ati biranshimishije kubona ntari nzi ko hari abantu bantekereza none abana bakaba bantekereje, ati rwose ndifuza ko nanjye nagarukira Imana, abana banjye bakazaba abakirisitu nka bariya bana.”

Akomeza agira ati “Abana baratashye, ruriya rugo nkomeza kujya ndusura, mbasaba kugira ngo bige, bigera aho barabyemera, hanyuma padiri na we ampa uburenganzira bwo kujya kubigisha.”

Kubera ko Bahiga atakibasha kweguka, Padiri yazanye burankari yo kumutwaraho asohorwa mu nzu ajyanwa ahaturiwe igitambo cya misa hafi y’iwe (mu nzu yasigiwe n’ababyeyi), cyabayemo kubasezeranya ndetse no kubatiza abana babo babiri. Umukuru ubu afite imyaka ine, naho umutoya ubu afite umwaka umwe n’amezi atatu.

Ku bijyanye n’impamvu yo gusezeranya abantu babiri harimo n’utabasha kweguka, Padiri Eric Twizigiyimana, ari we Padiri mukuru wa paruwasi ya Ngoma abashyingiranywe baherereyemo, akaba anashinzwe ubutumwa bw’ingo muri diyoseze ya Butare, asobanura ko mu myemerere ya Kiliziya gatolika, roho y’umuntu idapfa nyuma y’ubuzima bwo ku isi, umuntu akaba agomba kuyitegurira uko izabaho, akiri ku isi, akora ibikorwa byiza.

Ati “Imana idutegurira kugira ubuzima bwiza kandi ikaduha n’inzira yo kunyuramo twitagatifuza y’amasakaramentu, kandi buri sakaramentu rikagira ingabire zaryo.”

Muri ayo masakaramentu rero harimo n’iryo gushyingirwa riha abashakanye uburenganzira bwo kubana, bakiyemeza kubana bakundanye, bakazatandukanywa n’urupfu, kandi bakazarera neza abana bazabyara.

Ngo si n’ubwa mbere muri Kiliziya bashyingiranya abantu harimo n’urwaye, kuko hari n’abo Padiri Twizigiyimana yivugira ko aherutse yashyingirira mu bitaro mu gitondo, nyuma ya saa sita umugabo ari na we wari urwaye agapfa.

Ni umuryango ukeneye gufashwa

Bizumuremyi na Tuyishime bari basanzwe babayeho mu bukene, ariko bakundana kandi bumvikana, bakabeshwaho no guca inshuro.

Umugabo yakoraga ahanini akazi ko gucukura imisarane no kuyividura ndetse no kwikorera ifumbire, ariko yabona n’uwo ahingira akabikora. Umugore yanyuzagamo akamufasha, cyangwa akajya gushakisha akazi mu ngo, hanyuma bakabasha kubona ibibatunga hamwe n’abana babo.

Abaturanyi babakoreye ubukwe baranabutaha

Aho umugabo yarwariye, Tuyishime ni we utunze urugo ku buryo babayeho mu bukene bukabije, ha handi umugabo urwaye kuriya atagira na matela yo kuryamaho.

N’ibirori byo kubasezeranya babikorewe n’abakirisitu bo mu muryangoremezo barimo. Ni bo babashakiye imyambaro bambaye basezerana, babaherekeza bakenyeye, hanyuma kandi ubukwe babwizihiza basangira ikigage bari benze (ba bakristu baturanye).

Ntibabakoreye ubukwe gusa kandi, kuko ngo banabazaniye ibiseke birimo ibyo kurya byo kubunganira mu mibereho, baniyemeza kubarihira mituweri.

Gushyingiranya Bizumuremyi na Tuyishime bibaye nyuma y’igihe kitari kirekire Padiri Twizigiyimana ahaye isakaramentu ryo gushyingirwa umusaza w’imyaka 75 n’umukecuru we w’imyaka 79 ufata imiti y’uburwayi bwo mu mutwe. Na bo yari yabasanze aho batuye kuko batari kubasha kugera kuri paruwasi.

 

Comments are closed.