Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryatangiye uyu munsi

9,880
Kwibuka30
Ibarura rusange rya 5 ryatangiye kuri uyu wa Kabiri

Guhera mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Kanama 2022, ryatangiyemo Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire, abaturage bakaba basabwa kumenya amakuru yariranze buri wese mu rugo rwe.

Muri ayo makuru harimo arebana n’umubare w’abashyitsi baharaye, ndetse n’abagize umuryango baraye ahandi, akazatangwa mu ibarura rikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) rizageza ku ya 30 Kanama nyuma yo kugera mu ngo zose zo mu Gihugu, abaturage babazwa ibibazo by’ingenzi.

Abaturage bavuga ko basobanuriwe neza akamaro k’iri joro fatizo ry’ibarura rusange rya 5, ndetse bakizeza ko bazirikana amakuru yose bazabazwa muri ibi byumweru 2 by’ibarura rusange kuko azashingira kuri iri joro ry’ifatizo.

Gusa kubera ko hari abiteze ko bashobora kuzabarurwa mu mu minsi ya nyuma y’ibarura, benshi ngo biteguye kugira aho bandika amakuru aranga iri joro ry’ibarura.

Umuyobozi Mukuru wa NISR Yusuf Murangwa, aganira na RBA yasabye abaturage kwibuka ibintu bitatu gusa muri iri joro fatizo ry’ibarura rusange.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera we avuga ko muri ibi byumweru bibiri iri barura rusange ry’abaturage rigiye kumara, umutekano w’abaturage  n’ibyabo uzakomeza gucungwa uko bikwiye.

Iri joro ry’itariki ya 15 rishyira 16 Kanama 2022 ibibazo byose bizabazwa abaturage baraye mu rugo birimo kubabaza ibiranga urugo cyangwa aho ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo imyaka yabo n’igitsina, imyirondoro, irangamimerere n’amashuri bize, indimi bavuga, imirimo bakora, no kumenya abafite cyangwa abadafite ubumuga.

Ababarura bazabaza kandi ibijyanye n’ubuzima birimo imfu zabaye mu rugo mu mezi 12 abanziriza ijoro ry’ibarura, bakazabaza kandi n’ibirebana n’imbyaro bibazwa igitsina gore guhera ku bafite imyaka 10 y’amavuko.

Abakarani b’ibarura babaza ibijyanye n’imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, ibindi ni ibyubatse inkuta z’inzu, ibishashe hasi, ibiyisakaye, umubare w’ibyumba, ibikoresho biramba biri mu rugo, isuku n’isukura ndetse n’ibicanwa.

Ku birebana n’ababa muri Diaspora, ubuyobozi bwa NISR buvuga ko bo batarebwa n’ijoro ry’italiki 15 Kanama, ahubwo bakwiye kwibaruza batanga amakuru ajyanye n’imyirondoro yabo, imyaka n’amashuri bize.

Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za NISR buragira buti: “Ku bo iri barura risanze bari mu Rwanda bazafatwa nk’abashyitsi ariko barasabwa gukoresha urubuga rwabashyiriweho bakibaruza nk’Abanyarwanda baba muri Diaspora.”

Ubuyobozi bwa NISR butangaza ko ibibazo byose bibazwa abaturage bose bizafasha mu kumenya amakuru azifashishwa mu gutegura igenamigambi ry’Igihugu mu gihe cy’imyaka 10.

Leave A Reply

Your email address will not be published.