Menya byinshi ku nguzanyo ya miliyari 134 yagenewe kubaka ubushobozi bwa mwalimu mu Rwanda

8,753
Umwaka wa 2021 mu burezi waranzwe n'impinduka zitandukanye (Icyegeranyo) -  Kigali Today

Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 129 z’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda saga miliyari 134) yagenewe kubaka ubushobozi bwa mwarimu muri gahunda igamije kwimakaza uburezi bw’ibanze bufite ireme (Quality Basic Education project/QBE).

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi akubiyemo inguzanyo ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (miliyari zisaga 51 z’amafaranga y’u Rwanda) ndetse n’izindi miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika z’impano zizatangwa n’ Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA).

Hari kandi miliyoni 29.062 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda azatagwa nk’inkunga y’Ikigega cy’Ubufatanye Mpuzamahanga mu Burezi (GPE).

Rolande Pryce, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko iyo nkunga n’inguzanyo bigamije kurushaho kunoza ubushobozi bw’abarimu n’ireme ry’imyigire binyuze mu mushinga ugamije kwimakaza uburezi bw’ibanze bufite ireme, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu burezi.

Yagize ati: “Mu myaka 20 iri imbere, abagera kuri 46% bari mu myaka yo gukora yo hagati ya 20 na 65, bazaba ari abahoze bari mu ishuri cyangwa bari munsi y’imyaka itanu mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Bityo byerekana akamaro k’ishoramari n’ivugurura rikozwe uyu munsi hagamijwe umutekano w’uburezi no guteza imbere imyigire.”

Iyi nkunga ije yiyongera ku zindi nkunga za Banki y’Isi zijyanye no gushyigikira gahunda za Guvernoma y’u Rwanda mu burezi nk’uko bikubiye mu Cyerekezo 2050.

Mu myaka itatu ishize gahunda ya QBE yafashije Leta y’u Rwanda kurushaho kunoza imyigire y’abanyeshuri n’imyigishiriza y’abarimu. Uyu mushinga ni na wo wafashije mu kwagura ibikorwa remezo by’amashuri aho abanyeshuri basaga miliyoni 2 begerejwe amashuri nibura mu bilometero bibiri nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi.

Muri icyo gihe cy’imyaka itatu kandi, imibare ugaragaza ko ingano y’abanyeshuri ku mwarimu bavuye kuri 73 mu 2019 bagera kuri 49 mu 2021.

Uyu mushinga wahaye imirimo abasaga 100,000 by’umwihariko igihe hubakwaga ibyumba by’amashuri bisaga 22,500 mu Gihugu hose, bagabanyirizwa umutwaro w’imibereho igoye bashyizweho na COVID-19.

Inkunga y’inyongera itanzwe ishingiye kukuba iya mbere yatanzwe yaratanze umusaruo ushimishije, bityo gushyigikira intambwe yo kunoza ireme ry’uburezi n’ubushobozi bwa mwarimu bikaba ari byo Banki y’Isi ihanze amaso.

Bizajyana kandi no gukaza ubugenzuzi mu mashuri, gushyiraho gahunda zifasha gukurikirana uburyo ireme ry’uburezi rirushaho kunozwa mu mashuri, kongera ingamba zigamije kunoza uburezi bw’abana bafite ibyago byo kuva mu ishuri, kongera ikoranabuhanga mu mashuri rifasha gukurikirana ibyuho biri mu myigire y’abana.

Intego nyamukuru ni iyo gukura imyigire n’imyigishirize ku rwego rwo kugeza uburezi kuri bose, ikagera ku rwego rwo guharanira ko abo bwagezeho babona umusaruro wabwo binyuze mu burezi bufite ireme butagira n’umwe busigaza inyuma.

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, uyu mushinga uzafasha kubaka gahunda n’ibikorwa bitagira n’umwe biheza, bitanga uburezi burushijeho kunoga, kandi butanga umusaruro. Uyu mushinga witezweho kandi kugabanya ibyago n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’Ikirere mu bigo n’amashuri mashya yubatswe guhera mu 2020.

QBE ni umushinga ujyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije kuzahura uburezi (ESSP: 2018-24), Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST1: 2017-24), n’ubufatanye bwa Banki y’Isi na Leta y’u Rwanda bwo hagati y’umwaka wa 2021-2026 cyane cyane ingingo ijyanye no kongerera ubushobozi abantu bo mu nzego zitandukanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.