TWITTER ISHOBORA KUBA ITAGITEKANYE NKA MBERE

8,454
Kwibuka30

UWAHOZE ASHINZWE IBIJYANYE N’UMUTEKANO W’ABAKORESHA URUBUGA RWA TWITTER MBERE Y’UKO YIRUKANWA NA ELON MUSK, YAHISHUYE KO ITAGITEKANYE NKA MBERE.

Yoel Roth wahoze ashinzwe umutekano w’abakoresha urubuga rwa Twitter akaza kwirukanwa hhashize ibyumweru bibiri gusa Elon Musk aruguze, yatangaje ko umutekano waho utameze neza nka mbere. Yatangiye avuga ko Musk ari gukoresha uru rubuga mu buryo bw’igitugu.

Kwibuka30

Roth yavuze ko gukorera hamwe n’itsinda yari ayoboye aribyo byatumaga umutekano uba ntamakemwa igihe cyose. Yakomeje atanga ingero zuko serivisi yo gusuzuma amakuru atanzwe n’ushaka kuyikoresha ibizwi nka ‘verification service’ mu rurimi rw’amahanga bitagikora. Ibi kandi ngo biterwa n’imiyoborere y’uyu muherwe umaze ukwezi ayiguze bidasubirwaho.

Roth yakomeje aburira abarukoresha ko impinduka bazabona zizaba ari ikimenyetso nko kubloka umuntu, no gutangaza inkuru ibizwi nka ‘tweets’ muburyo bitagaragazwa ko urinzwe. Ati” igihe gutangaza inkuru mu buryo bugaragaza ko urinzwe nibihagarara, muzamenye ko ari uko twitter itakirinzwe.

Yoel Roth yari amaze imyaka irindwi akora kuri twitter mbere y’uko atangaza ko yasezeye ku mirimo ye tariki 18 Ukwakira, 2022 akiyonera ku mubare munini w’abo Elon Musk yagize abashomeri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.