IBIHUGU 15 BYAHAGARIKIWE TikTok N’IMPAMVU YABYO


KU ISI HARI IBIHUGU 15 BYAHAGARIKIWE URUBUGA RWA TikTok. KUKI BYABAYE?
Urubuga rwa TikTok rushimisha benshi ariko hari ibihugu birufata nk’urwateza ibyago igihugu. Uherutse gufata umwanzuro atazuyaje ni minisitiri w’ikoranabuhanga w’igihugu cy Indonesia. Ibi abikora ntiyigeze anatangaza impamvu yabyo, haracyategerejwe niba azabasha kugira icyo abaitangazaho.
Dore ibindi bihugu 14 byafashe izi ngamba mbere ya Indonesia:
- AUSTRALIA. Guhera muri Mata 2023, umushinjacyaha muri iki gihugu Jenerali Mark Dreyfus yavuze ko ari kubw’impamvu z’umutekano, uru rubuga rushobora kuzongera gukoreshwa nyuma y’uko bikemutse.
- AFGHANISTAN. Muri Mata 2022, nibwo leta ya Afghanistan yahagaritse TikTok muri icyo gihugu, abayobozi bacyo bemeraga ko kidahamya n’amategeko ya Islam.
- CANADA. Kimwe n’ibindi bihugu, Canada nayo yakumiriye ko uru rubuga rwakururwa kuri murandasi. Umuyobozi muri icyo gihugu ushinzwe Ubukungu ariwe Mona Fortier yavuze ko bahisemo kuba bakuyeho TikTok kubw’impungenge z’umutekano w’abazikoresha.
- UBUBILIGI: Ministiri Alexander De Croo yasohoye itangazo rigira riti”Ntitwaba abahanga. Uru rubuga ni urw’abashinwa, rwakozwe mu buryo bakorana na serivise z’ubutasi zabo.” Ibi byakozwe muri Werurwe, 2023.
- Denmark. Iki gihugu nacyo mu mezi atatu ya 2023, cyahise gihagarika uru rubuga kivuga ko impamvu nyamukuru ari iy’umutekano w’abakoresha uru rubuga.
- Nepal. Iki gihugu mu Gushyingo kwa 2023, cyatangaje ko uru rubuga rwari rukomeje kuzana umwiryane mu miryango y’abahahurira barukoresha, ihitamo kuruhagarika.
- Ubuhinde. Nta kubitekerezaho kabiri, mu mwaka wa 2020, Ubuhinde bwahagaritse TikTok nyuma yo gushinjwa kuvogera ubusugire bw’iki gihugu.
- Nouvelle Zealand. Rafael Gonzalez-Montero yabaye undi muyobozi ushyize iki gihugu ku rutonde rw’ibindi uru rubuga rutacyemewe kurukoresherezamo. Yagize ati”Aya mahitamo akozw nyuma y’ubusesenguzi n’ibiganiro Leta yagiranye n’abakozi bayo ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.” Aho byari muri 2023
- Netherlands. Guhera muri Mutarama 2023, umuvugizi wa Leta yavuze ko uru rubuga rudacungwa bikwiye muri iki gihugu bityo ko hari amakuru y’ingenzi batamenya,ari nayo moamvu bahisemo kuruhagarika
- Somalia. Somalia yahagaaritse TikTok muri 2023, ubwo bikangaga ibikorwa by’ubwiyahuzi byaba byarategurwaga hifashishijwe uru rubuga, kuva ubwo rukaba rutagikoreshwa muri icyo gihugu.
- Norvege. Leta y’iki gihugu yabujije umkozi wa Leta gukoresha uru rubuga gu hera muri Werurwe 2023, mu gihe rubanda rwa giseseka rubyemerewe. Ibi byakozwe kubw’imoamvu y’umutekano w’ighugu.
- Taiwan. Iki gihugu kidacana uwaka n’Ubushinwa ari nabwo bwakoze TikTok mu Ukuboza kwa 2022 bahagaritse urur rubuga n’izindi mbuga z’abashinwa zose zakoreshwaga haharerekanywa ubutumwa bw’amagambo, amaffoto cyangwa amashusho.
- Leta Zunze Ubumwe za America. Iki gihugu kiri mu biherutse guhagarika TikTok vuba aha, dore ko b yakozwe muri Mata 2024, ubwo uwari perezida w’iki gihugu Joe Biden yasabaga ko uru rubuga rugurwa n’abanyamerika cyangwa rugafungwa burundu.
- Ubwami bw’Ubwongereza. Abahanga mu by’umutekano w’imbuga nkoranyambaga muri ubu bwami bugizwe n’ibihugu 4, bavuze ko TikTok yaba itizewe mu kuba yakoreshwa muri iki gihugu, ibyakurikiye guhagarikwa kwayo muri Werurwe, 2023.
Comments are closed.