Ibihugu 93 byemeje ko Uburusiya buhagarikwa mu ka nama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

7,985
Russia Ukraine Crisis: NATO's "Historic" Deployment To Defend Eastern  Europe Amid Ukraine War

Ibihugu bigera kuri 93 byemeje ko igihugu cy’Uburusiya gihagarikwa mu ka nama gashinzwe uburenganzira bwa muntu kubera ibitero bya Ukraine.

Kuri uyu wa kane inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’abibumbye yateranye kugira yige ku kibazo cy’Uburusiya na Ukraine. Iyo nama y’igitaraganya yari igamije kwiga ku mushinga watanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ndetse na Leta Zunze ubumwe za Amerika wasaba ko igihugu cy’Uburusiya gikurwa mu kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Muri iyo nteko rusange yari yitabiriwe n’ibihugu 175, muri byo ibigera kuri 93 byemeje ko igihugu cy’Uburusiya cyahagarikwa muri ako kanama mu gihe ibindi 24 byamaganye uwo mushinga, ibigera kuri 58 byo bikaba byifashe.

U Burusiya bwari bwihanangirije ibihugu bizashyigikira uyu mwanzuro cyangwa ibizifata ko kizaba ari ikimenyetso cy’umubano utari mwiza kandi ko bizagira ingaruka mu mibanire hagati yabyo n’u Burusiya.

Uburisiya burashinjwa ubwicanyi bw’abasivile mu bitero imaze iminsi yaragabye ku gihugu cya Ukraine,, ariko yo ikavuga ko amashusho agaragaza abasivile bishwe n’ingabo zayo atari amashusho y’ukuri.

700 000 personnes ont déjà fui les bombardements en Ukraine | HI

Comments are closed.