MUHANGA: Yafatanwe amasashe arenga ibihumbi 376 n’ibindi bicuruzwa bya magendu

5,840
Kwibuka30

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga yafashe umugabo witwa Habimana Juvens w’imyaka 30 afite amasashe atemewe 376200, iminzani 33, n’isukari ya magendu ibiro 7 izwi nka Sukari Guru.

Ibi bicuruzwa yabyinjizaga mu gihugu abikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,  akaba yari abibitse mu bubiko bw’ibicuruzwa bye, aho yafatiwe mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gahogo, Umudugudu wa Rutenga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko Habimana  yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage

Yagize ati: “ Umuturage yahamagaye Polisi avuga ko uyu Habimana afite ibicuruzwa bitandukanye birimo amasashe atemewe gukoreshwa mu  Rwanda.  Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata, bageze aho acururiza barebye mu bubiko bw’ibicuruzwa bye basanga afite amasashe 376,200, afite iminzani 33, ndetse n’isukari ibiro 7 bya magendu, yahise afatwa arafungwa.”

SP Kanamugire yagiriye inama  abacuruzi  kwirinda gcuruza ibintu bitemewe gucururizwa mu Rwanda no kwirinda gukora magendu, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Ati “ ibicuruzwa bitemwe birimo amasashe ntibyemewe kuko bigira ingaruka ku bidukikije nk’uko byagaragajwe n’ ikigo gishinzwe ibidukikije (REMA), kandi ibicuruzwa bya magendu bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu  kuko haba habaye icyaha cyo kunyereza imisoro, iyo ukoze ibi byaha uhanwa n’amategeko .”

Kwibuka30

Yasoje ashimira umuturage watanze amakuru ibi bicuruzwa bitemewe bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, anabasaba kujya batanga amakuru aho babonye abantu bakora ibyaha.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamabuye naho ibyo yafatanwe byashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA) ishami rya Muhanga.

Ingingo ya 3 Y’  Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019, ivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bibujijwe.

Ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko  Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga  Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Comments are closed.