Kinyoni wanditse indirimbo nyinshi zirimo ’Kora’ ya The Ben yitabye Imana

4,935
Kwibuka30

Kinyoni wanditse indirimbo zirimo Kola ya The Ben, Dokima ya Emmy n’izindi nyinshi zitandukanye yitabye Imana azize uburwayi.

Ni mu itangazo ryatangajwe n’Ubuyobozi bwa Country Records, imwe muri studio zigezweho muri iyi minsi, rimenyekanisha inkuru y’urupfu rw’umwe mu basore bari bamaze igihe bayikoreramo uzwi nka Kinyoni.

Uyu musore witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo2022, ubusanzwe yitwa Niyonkuru Jean Claude, ni murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja) akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana.

Itangazo ryo kubika uyu musore ryasohowe na Country Records rigaragaza ko yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya Nyarugenge.

Kwibuka30

Urupfu rw’uyu musore rwabaye inkuru mbi cyane ku bahanzi benshi basanzwe bakorana na Country Records kuko ari bo bari basanzwe bazi umumaro we mu gihe babaga bari muri studio.

Kubura Kinyoni muri Country Records ni ukubura rimwe mu mashyiga yari agize iyi studio. Uyu ni umwe umwe mu bari bafatiye runini Producer Element na Kozze cyane iyo babaga bageze mu gihe cyo kwandika indirimbo z’abahanzi cyangwa kubafasha kuzandika neza.

Ni umusore wakundaga kubaho yisekera, ubwo yaherukaga kuganira na Igihe abajijwe indirimbo yibuka yagizeho uruhare mu kwandika, Kinyoni yagize ati “Izo njye nemerewe kuvuga ni izo ba nyirazo bemeye bakabivuga.”

Ni umusore wagize uruhare runini mu kwandika indirimbo nyinshi zasohotse muri Country Records nubwo atari zose byagiye bimenyekana.

Izizwi yanditse zirimo Kola ya The Ben, Dokima ya Emmy n’izindi nyinshi zirimo iza Davis D, Juno Kizigenza, n’abandi bahanzi banyuranye bagiye bakorana bya hafi na Country Records.

(Src: Umuryango.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.