Ibihugu bitatu bikomeye ku isi bigiye kwishyira hamwe ngo bihangane n’Ubushinwa.

26,245
Ubwato bugenda munsi y'inyanja bw'Ubwongereza bwo mu cyiciro cya Astute Class, bukoreshwa n'ingufu za nikleyeri

Ubwongereza, Amerika na Australia byatangaje ko byagiranye amasezerano yihariye yo mu rwego rw’umutekano yo gusaraganya ikoranabuhanga rigezweho mu bya gisirikare, mu muhate wo guhangana n’Ubushinwa.

Ubu bufatanye buzatuma ku nshuro ya mbere Australia ishobora kubaka amato (ubwato) yo munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri.

Ubu bufatanye, buzitwa AUKUS, buzaba buri mu rwego rw’imashini zikoresha ubuhanga bwo kwigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle), ubuhanga buzwi nka quantum ndetse n’ibijyanye n’umutekano wo kuri mudasobwa.

Ibi bihugu bitatu bihangayikishijwe n’ingufu z’Ubushinwa zikomeje kwiyongera, ndetse no kuba buri mu karere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pacifique.

Kubera aya masezerano, Australia yavuye mu masezerano yo kubaka amato yo munsi y’inyanja yakorewe mu Bufaransa.

Mu 2016, Ubufaransa bwatsindiye kontaro ifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari ya Australia (angana n’ama-Euro miliyari 31) yo kubaka amato 12 yo munsi y’inyanja agenewe ingabo zirwanira mu mazi za Australia.

Ayo masezerano ni yo yari kontaro ya mbere y’amafaranga menshi Australia yari itanze mu rwego rwa gisirikare.

Ariko, uwo mushinga waranzwe no gukerererwa, ahanini kubera ko leta ya Australia yasabaga ko byinshi mu bikoze ayo mato biva muri Australia.

Ku wa gatatu, Perezida w’Amerika Joe Biden, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na mugenzi we wa Australia Scott Morrison, basohoye itangazo bahuriyeho ritangiza ubu bufatanye bushya bwo mu rwego rw’umutekano, bwiswe AUKUS.

Iryo tangazo rigira riti: “Nk’intambwe ya mbere muri AUKUS… twiyemeje intego ihuriweho yo gushyigikira Australia mu kubona amato yo munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri agenewe igisirikare kirwanira mu mazi cya Australia”.

“Ubu bushobozi buzatuma habaho ituze mu karere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pacific kandi buzafasha indangagaciro n’inyungu duhuriyeho”.

Aba bategetsi bavuze ko intego ari ugutuma “ubushobozi bwa Australia butangira akazi ku itariki ya vuba cyane hashoboka”, bongeraho bati:

“Australia ikomeje kwiyemeza kuzuza inshingano zayo zose nka leta idakoresha intwaro za nikleyeri”.

Muri iryo tangazo, banavuze ko ayo masezerano mu bya gisirikare azanibanda ku bushobozi bujyanye n’umutekano wo kuri mudasobwa, ubuhanga bw’imashini zigana imikorere ya muntu ndetse n'”ubushobozi bw’inyongera bwo munsi y’inyanja”.

Bwana Johnson yavuze ko ibi bihugu bitatu ari inshuti kamere kandi ko aya masezerano “azaduhuza kurushaho mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere”.

Yagize ati: “Ubu bufatanye buzarushaho kuba ingenzi mu guharanira inyungu zacu, no… kurinda abaturage bacu mu rugo”.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, ubwato bw’Ubwongereza HMS Queen Elizabeth, bufite ubushobozi bwo kuba indege zabugwaho zikanabuhagurukiraho, bwoherejwe mu karere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pacifique, hamwe n’abasirikare n’ibikoresho bivuye muri Amerika.

Muri iryo tangazo rihuriweho, abo bategetsi bavuze ko akarere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pacifique gashobora kubamo ubushyamirane, burimo nko kuba hari amakimbirane atarakemuka ashingiye kuri nyir’aho hantu, inkeke zitewe n’iterabwoba ndetse n’ubugizi bwa nabi buteguwe.

Bagize bati: “Kari ku murongo wa mbere w’ingorane nshya ku mutekano, harimo no ku mutekano wo kuri mudasobwa”.

Comments are closed.