Uganda yohereje abanyarwanda 15 bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu

25,418
Kwibuka30

Abanyarwanda 15 bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri Uganda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nzeri 2021.

Itsinda rya mbere rigizwe n’Abanyarwanda umunani ryahagejejwe ahagana saa Sita z’amanywa, mu gihe irya kabiri rigizwe n’Abanyarwanda barindwi bahagejejwe ahagana saa Cyenda z’amanywa.

Muri aba Banyarwanda benshi bavuga ko bafashwe n’igisirikare cya Uganda bakabanza kubakorera iyicarubozo bababaza uko bageze muri iki gihugu.

Muri bo harimo abafunzwe iminsi 21 ndetse n’abandi bafunzwe amezi menshi bakorerwa iyicarubozo ry’inkazi muri gereza zitandukanye muri Uganda.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu gihugu cyabo nyuma y’uko ku wa 8 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye abaturage barwo 16 birukanywe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri gereza no gucucurwa imitungo yabo. Bashyikiye ku Mupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burera.

Kwibuka30

Nk’uko imaze kubigira iturufu ihoraho, Leta ya Uganda ishinja Abanyarwanda kuba ba maneko b’u Rwanda, ikabata muri yombi. Abafashwe barafungwa, bagakorerwa iyicarubozo rikomeye ndetse bamwe bikabaviramo ubumuga bukomeye.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi, hari abasabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe ababyanze bakagirirwa nabi.

Kuva icyo gihe Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi barafunzwe, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa ndetse hari n’ibiganiro bimaze imyaka isaga ibiri biba ariko ntacyo biratanga.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bamaze guhura inshuro enye kuva mu 2019 bavugana ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida João Lourenço wa Angola na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ni bo bahuza gusa ibyo biganiro ntibiratanga umusaruro.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.