Ibirayi bya Nyaruguru mu byahize ibindi muri Expo
Ibirayi bihingwa ku butaka bwa Nyaruguru nibyo byahize ibindi birayi mu biri kumurikwa mu imurikagurisha ryahuje amakoperative n’ibigo bitandukanye biri kumurika ibikorwa bitandukanye muri MINI EXPO iri kubera mu Karere ka Muhanga kuva kuwa 23/08/2019 ikaba iteganyijwe kuzasozwa kuwa 01/09/2019
Ibi birayi byo mu bwoko bwa Kinigi na kirundo na ni bimwwe mu bihingwa bihingwa na koperative Jya mbere Muhinzi ikorera ku butaka butagatifu bwa Kibeho.
Kubera imitere y’ubutaka bw’Akarere, ibirayi bihingwaho biraryoha cyane ugereranije n’ibindi bihingwa hirya no hino mu gihugu. Ibi bituma byiharira isoko kubera ko abaguzi usanga buri wese abaza ati” Nibyanyaruguru?”
Ubwo iyi koperative yitabiraga imurikagurisha yagurishije ibirayi yari yajyanye byose nyuma abakiriya basaba ko kopewerative yatumiza ibindi birayi kubera ko bumva bishimiye uburyohe bwabyo.
Muri iri murikagurisha Akarere ka Nyaruguru kamuritse ikawa ihingwa ikanatunganywa na Koperative Nyampinga yo mu murenge wa Rusenge. Kubera uburyohe bw’iyi kawa , igurishwa mu mahoteri akomeye yo mu mujyi wa Kigali no muri Amerika . Hari kumurikwa kandi ikawa ya Busanze coffee washing station n’ibikoresho by’imkitako ikoze mu bikoresho gakondo.
Comments are closed.