Ibirego bijyanye no gusambanya abana byariyongereye cyane muri uno mwaka

7,342

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kugeza ubu rumaze kwakira ibirego 2157 by’abakekwaho gusambanya abana, ibirego bishobora kwiyongera cyane ugereranyije n’uko umwaka ushize byari bimeze.

Gusambanya abana ni ikibazo gihangayikishije igihugu, cyanashyizwemo imbaraga nyinshi zishoboka hagamijwe kugihashya, nubwo gisaba ubufatanye bw’inzego zose, aho kugiharira icyiciro kimwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yavuze ko ibirego by’abana basambanyijwe bikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Mu 2018 hagaragaye 3152, mu 2019 ni 3623, ubu tugeze ku 2157. Murumva ko uyu mwaka bishobora kurenga umwaka ushize nk’uko umwaka ushize warutaga umwaka wabanje. Iyi ni intambara tugomba guhozaho, kandi namwe mukwiriye kudufasha.”

Uretse gusambanya abana nka kimwe mu byaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo byaha muri rusange byarazamutse kuko mu mwaka wa 2018 byari 6634, mu mwaka wa 2019 biba 9476 mu gihe muri uyu mwaka muri rusange, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina RIB imaze kwakira ari 5875.

Ubushinjacyaha buheruka kugaragaza ko mu gukurikirana icyaha cyo gusambanya abana bwakunze kugira ikibazo cy’ibimenyetso, kuko usanga kenshi ari icyaha gikorerwa mu bwishiho, kubona ibimenyetso bikagorana cyangwa ibibazo bikamenyekana bitinze kubera impamvu zirimo no kubihishira.

Ibyo byagiye bituma kenshi uhamwa n’ibyaha ari uwasambanyije umwana akamutera inda, ibimenyetso bya gihanga bigashimangira ko ari we Se w’umwana.

Ababyeyi kandi bashishikarizwa kujya batanga amakuru igihe umwana yahohotewe, uwabikoze agahita akurikiranwa ibimenyetso bitarasibangana, n’umwana akitabwaho.

Ubushinjacyaha buheruka gutangaza ko hagiye gushyirwaho igitabo kizajya cyandikwamo abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu, kugira ngo abantu barusheho gutinya icyo cyaha kigenda gifata indi ntera.

(Source:gihe.com)

Comments are closed.