IBISIGAZWA BY’URUTOZI RWA MBERE RWABAYEHO BYASANZWE MURI BRAZIL


Muri Brazil hagaragaye ibisigazwa by’urutozi rumaze imyaka miliyoni 113 rubayeho,bikekwa ko arirwo rwa mbere rwabayeho.
Mu matongo yo mu gihugu cya Brazil, nyuma y’imyaka miliyoni 113, hagaragaye ibisigazwa by’urutozi rukuze kurusha izindi zabonewe ibisigazwa,rukaba ari uro mu muryango witwa Hell ants, bikaba bikekwa ko arirwo rwa mbere rwaba rwarabayeho.
Ibi bisisgazwa byavumbuwe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu nk’uko bitangazwa na Anderson Lepeco, umushakashatsi n’umuhanga bu bijyanye n’ibisigaramatongo muri icyo gihugu. Yakomeje avuga ko ari agashya, ndetse aakomeza shimangira ko hari amahirwe menshi agaragaza ko baba bavumbuye umukurambere w’intozi.
Yakomeje agira ati”Tumaze kubona ibi bisigazwa, twamenye ko hari ikintu kinini bisobanuye, ndetse ko ari igihamya cy’intozi mu gace zitakigaragaramo cyane”. Ibi abahanga mu bijyanye n’ibisigaramatongo bemeza ko iyo ikinyabuzim kitakibarizwa aho cyahoze mu myaka myinshi, bikagaragazwa n’ibisigaramatongo, biba icyemezo cy’uko hari ibinyejana, ibinyagihumbi cyangwa amamiliyoni y’imyaka aba ashize bibaye. Ibi byemezwa n’ibipimo bafata, ndetse n’igereranya bakora.
Comments are closed.