IBITEKEREZO BIRACYARI BYINSHI NYUMA Y’UKO MARVEL STUDIOS IKOMEJE KUTAVUGWAHO RUMWE.

5,717
Kwibuka30

ABENSHI MU BAKURIKIRANA FRIME ZIKORWA NA MARVEL BAVUGA KO ISHINGIYE KU BITEKEREZO NYAMARA NTACYO ZIGISHA ABAZIREBA.

Niba umaze imyaka itari munsi ya 15 ku isi, waba bazi firime zirimo THE PUNISHER SPIDER MAN HULK AVENGERS n’izindi waba wararebeye iwawe, ku nshuti cyangwa muri sine. Izi n’izindi nyinshi zibamo amakabyankuru yuje ikoranabuhanga rihambaye zikorwa n’ikigo cy’Abanyamerika gitunganya firime cyitwa “Marvel” cyatangiye ibikorwa byacyo mu 1939.

Kwibuka30

Benshi mu bakurikirana ibyo Marvel ikora, barimo n’abakina firime bavuga ko hari ibita banyura. Abakinnyi ba Filime barimo Jennifer Aniston uzwi cyane muri firime nka We are the mirrors avuga ko iki kigo cyaje kwangiza ibyo ibindi bigo bitunganyafirime bikora.

Abandi barimo Ethan Hawke, Jodie Foster, Emily Blunt, ndetse na bamwe mu batunganya amashusho ya za filime bavuga ko nta butumwa itanga. Umwe mu bakina firime zirimo ibikorwa bigaragara zbenshi bita Action Movies witwa Jason Statam, avuga ko ari ibintu uwo ariwe wese yakina kuko ibigaragara ntahantu na hamwe biba bihuriye n’uko bzikina.

Mu kiganiro umukinnyi wa filime Emma Corrin Wakinnye muri firime princess Dianna yahaye “The Telegraph” dukesha iyi nkuru, yavuze ko hari inenge abonana Marvel kuko uba umeze nk’uri mu nzozi ukanuye. Yavuze ko yarebye iyitwa ‘spider-man’ na ‘black panther’ akazibukira.

Iki kigo kiyoborwa na Kevin Feige, gifite umwihariko wo gukora Firime zishingiye ku bitabo n’inkuru z’amakabyankuru akenshi zishingiye no ku bintu bidashoboka zikaba zikunda kurebwa cyane aho itegerejwe ari Kraven the Hunter itegerejwe kuya 30 Kanama, 2023.

Leave A Reply

Your email address will not be published.