YA MICROFONE CARDI B YATEYE UMUFANA UBU IRENDA KUGURWA AKAYABO

4,084
Kwibuka30

NYUMA Y’IMINSI ITATU CARDI B ATEYE UMUFANA MICROFONE, IGIYE KUGURISHWA AKAYABO

Kwibuka30

Ku itariki ya 29 Nyakanga, 2023, uyu muraperikazi w’Umunyamerika w’imyaka 30 yakoze igitaramo i Las Vegas mu masaha y’umugoroba. Agashya kabereyemo ni uko umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yamumennyeho izoga ubwo yari ku rubyiniriro aririmba, maze nawe ntiyazuyaza mukumusubiza amutera microfone none igiye kugurwa akayabo.

Ku gicamunsi cy’uyu munsi nibwo inkuru zagiye hanze ko kuri ebay ariho igiye kugurishirizwa hashize iminsi itatu yonyine ibi bibaye. Kugeza ubu abashaka kuyigura bamaze kuba 39. Mugihe hari hitezwe ko igurishwa amadorali ya Amerika igihumbi($1000) ubu igeze ku madorali ibihumbi mirongo itatu ($30000).

Nanubu ntibirasobanuka niba uwakoreye ibi kuri Belcalis Marlenis Almánzar Cephus uzwi cyane nka Cardi B yari yabigambiriye cyangwa ari ka mucyurabuhoro kari kamaze kumugeramo, mugihe iperereza kuri ibi rigikomeje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.