Ibyamamare mu muziki Rihana,Jay-z n’umuyobozi wa Twitter batanze inkunga ku banyafurika n’urubyiruko

8,081

Muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Corona , ibihugu byose byo kuri uyu mugabane byagizweho ingaruka n’iki cyorezo cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu kuko bwarahungabanye cyane.

Abagira neza n’abafite umutima ufasha babifitiye ubushobozi bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bafashe bakomeje kungirwaho n’ingaruka z’iki cyorezo gikomeje kwibasira uyu mu bumbe warutuwe nabarengaga miliyari 7.

Afurika isanzwe yarashegeshwe n’ibyorezo,intambara,ubukene n’ibindi bibi,ibyamamare birimo Jay-Z na Rihanna, Jack Dorsey umuyobozi wa Twitter biyemeje gutanga inkunga ku banyafurika n’urubyiruko rusanzwe ari abashomeri babayeho nabi.

Ibitangaza makuru bitandukanye bivuga ko aba bahanzi , Jay Z na Rihanna banakoranye cyane bihuje na Jack Dorsey umuyobozi wa twitter biha intego yo gutanga ubufasha bungana na na akayabo ka $6.2 million.

Aya mafaranga azahabwa ibigo 11 mu gutanga ibiribwa,ubuvuzi by’umwihariko gupima abadunduye COVID-19,ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Kugeza ubu uko imibare yifashe ku Isi abamaze kwandura Coronavirus ni miliyoni 2.1, abamaze gupfa ni ibihumbi 146.8 mu gihe abamaze gukira ari ibihumbi 553.

OMS ivuga ko umugabane wa Afurika iki cyorezo gikomeje kuzamuka kuburyo bukabije kuburyo ushobora guhinduka ahantu hazahajwe n’iki cyorezo nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu abarenga ibihimbi 18 banduye iki cyorezo , abandi ibihimbi 4 barakize gusa abantu 900 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo , iyi n’imibare ishobora kwiyongera uko bukeye n’uko bwije , kugeza ubu ibihugu kuri uyu mugabane bitaragerwamo n’iki cyorezo ku mugabane wa Afurika ni Lesotho na Comores.

Comments are closed.