UEFA yatangaje indi itariki yifuzaho ko Final ya Champions League yazaberaho.

9,107
Kwibuka30

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) irimo kwiga kuri gahunda yazatuma umukino wa nyuma wa Champions League uba ku ya 29 z’ukwa munani.

UEFA izakora inama ku itariki ya 23 z’uku kwezi kwa kane mu kongera kungurana inama n’ibitekerezo ku buryo bwo kurangiza Champions League y’uyu mwaka yabangamiwe na covid-19 yashegeshe isi.

Byashoboka ko icyemezo kimwe kizafatwa kizaba ku kwemeranya ko shampiyona zishobora kurangira kare, ariko gusa UEFA ibanje kubitangira uruhushya.

Ariko igitekerezo kiriho kiracyari icyo kurangiza uyu mwaka w’imikino muri rusange mu mpera z’ukwezi kwa munani, imikino yose itarakinwa ikaba yamaze gukinwa.

Ibyo byaba bivuze ko umukino wa nyuma wa Champions League wabera mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya ku itariki ya 29 y’ukwa munani.

Naho umukino wa nyuma wa Europa League wo ukaba wabaye iminsi itatu mbere yaho, mu mujyi wa Gdansk muri Pologne (Poland).

Hari ibintu bibiri bishoboka biri kwigwaho kugira ngo iyo gahunda ibe yashoboka

Icya mbere, ni ugukina imikino ya kimwe cya kane na kimwe cya kabiri mu buryo busanzwe bw’umukino ubanza n’uwo kwishyura, bikaba mu kwa karindwi no mu kwa munani.

Icya kabiri, cyaba ko iyo mikino ikinwa mu buryo bw’umukino umwe utagira uwo kwishyura, nyuma y’irangira rya shampiyona z’ibihugu.

Bikaba byatuma impera ya Champions League ihita ikinwa mu buryo bw’irushanwa rito ryamara icyumweru kimwe.

Imikino ine mu munani ya kimwe cya kane cya Champions League yamaze kumenyekana.

Mu mikino itarasobanuka, harimo ukomeye uzahuza Manchester City na Real Madrid.

Muri Europa League, gahunda y’imikino ho iragoye kurushaho kubera ko imikino yose umunani yo kwishyura muri kimwe cy’umunani itarakinwa.

Kwibuka30

Muri iyo kandi harimo n’imikino ibiri, y’amakipe yo muri Espagne no mu Butaliyani, atarakina n’imikino ibanza.

Perezida wa UEFA, Aleksandar Ceferin,yaherukaga gutangaza ko icyorezo cya Covid-19 nikigabanuka bazashyiraho amasaha n’igihe cy’imikino gishya aho binashoboka ko hazakinwa umukino umwe umwe muri buri kiciro aho gukina ubanza n’uwo kwishyura.

Imikino ya UEFA yahagaritswe igihe kitazwi kubera Covid-19 ariyo mpamvu umuyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ko byanze bikunze agomba kurangira kuwa 03 Kanama 2020 bitaba ibyo agasubikwa burundu.

Ntabwo biramenyekana niba amashampiyona y’I Burayi azarangira,kuko nta gihamya kigaragaza ko Covid-19 izagabanya ubukana hirya no hino kuri uyu mugabane w’ i Burayi.

Mu kiganiro Aleksandar Ceferin yahaye TV yo mu Budage yitwa ZDF yagize ati Champions na Europa League bigomba kurangira bitarenze tariki 3 Kanama 2020.Turi mu bihe bidasanzwe niyo mpamvu twiteguye guhindura amatariki n’amasaha.Icyorezo kirangiye vuba,twahita dutangira.

Hari amakuru yavugaga ko aya marushanwa yombi atazongera gukinwa umukino ubanza nuwo kwishyura ahubwo ngo hazakinwa umukino umwe uzajya ubera ku kibuga cyihariye ibintu Aleksandar Ceferin yavuze ko nabyo bishoboka.

Yagize ati “Dushobora gukomeza gukina mu buryo bari busanzwe,cyangwa se hagakinwa umukino umwe ubera ku kibuga cyihariye[kidakinirwaho n’imwe mu makipe yahuye].Ibyo birashoboka muri ¼ na ½ cy’irangiza.

Umwanzuro mubi twafata nuwo gukina mu buryo bwatuma dushyira ubuzima bw’abakinnyi,abafana n’abasifuzi mu kaga.Igihe tuzaba dufite umutekano nta kibazo cyatuma tudakina.”

Covid-19 yateye amakipe amwe yamaze kugera muri ¼ arimo nka :

RB Leipzig
Atalanta
Paris Saint-Germain
Atletico Madrid

UEFA Champions League izasubukurwa andi makipe ashaka itike ya ¼ arimo:

Juventus (0) vs (1) Lyon
Man City (2) vs (1) Real Madrid
Barcelona (1) vs (1) Napoli
Bayern Munich (3) vs (0) Chelsea

Amakuru aravuga ko iyi mikino ishobora kuzasubukurwa ikinwa nta bafana kuko ngo nta cyizere ko abantu bazemera kujya mu bihugu byazahajwe na Covid-19 nk’Ubutaliyani na Espagne.

ni ukubitega amaso umwanzuro uzava mu nama igiye kuzaterana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.