Rwanda:Bruce Melodie agiye guhurira na Harmonize ku rubyiniro.

4,685
Kwibuka30
Bruce Melodie's Rwf1 billion deal sparks debate | The New Times | Rwanda
Umuhanzi Nyarwanda uzwi nka Itahiwacu Bruce agiye gutaramira mu bihugu bya Canada na Dubai aho azahurira ku rubyiniro rumwe n aHarmonize wo muri Tanzaniya.

Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, umuhanzi ukomeje kwigaragariza abakunzi ba muzika nyarwanda, ndetse akaba anakunzwe n’abatari bake mu gihugu, agiye kwitabira Festival Nyafurika y’Umuziki ‘African Music Festival’ izabera muri Canada, ku itariki ya 8 Ukwakira 2021.

Muri iyo Festival, Bruce Melodie azahurira ku rubyiniro na Harmonize ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, na we ukomeje kuzamuka neza mu gihugu cye no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kwibuka30

Nyuma y’iyi Festival azitabira muri Canada, Bruce Melodie azakomereza i Dubai, aho azitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Night’ kizabera hagati mu mazi, mu bwato bunini buzwiho kwakira ibirori binyuranye.

Umujyanama we, Lee Ndayisaba, aganira n’itangazamakuru yagize ati “Bruce Melodie yiteguye guhagararira umuziki w’u Rwanda muri ‘African Music Festival’ mu gihugu cya Canada, kandi imyiteguro kugeza ubu iragenda neza.

Ndayisaba yavuze kandi ko igitaramo kizabera i Dubai tariki ya 30 Ukuboza 2021 ari kimwe mu bitaramo byinshi Melodie ateganya kuzitabira, kuko afite umushinga munini wo kuzenguruka ibihugu byinshi ku isi.

Muri gahunda yo gukora ibitaramo hirya no hino, harimo ko yagombaga gukora igitaramo mu gihugu cy’u Burundi, ariko kikaba kitarabaye kubera icyorezo cya Covid-19.
Bruce Melodie, ni we muhanzi wabaye uwa mbere mu Rwanda mu gusinya amasezerano yo kwamamaza ku mafaranga menshi, aho aherutse gusinyana amasezerano yo kwamamariza ikigo cyitwa ‘Food Bundles Ltd’, ikigo kigura kikanagurisha ibicuruzwa binyuranye kuri internet, kuri miliyari y’Amanyarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.