Icyemezo cy’u Rwanda cyo kwikura muri ECCAS cyaraye kiganiriwe mu nama y’Abaminisitiri

197
kwibuka31

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki 09 Kamena 2025 muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yaganiriye ku cyemezo cyo ku wa 07 Kamena 2025, cyo kuva k’u Rwanda mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), maze ishimangira ingingo zitandukanye.

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko bitumvikana kandi ko bidakwiye ko ibihugu bigize ECCAS, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byiha uburenganzira bwo gukoresha nabi uwo Muryango mu nyungu zabyo bwite bigamije kurwanya igihugu biri kumwe muri uwo muryango.

Nk’igihugu cyari giherutse kuyobora ECCAS, RDC yishe ku mugaragaro amahame n’amategeko y’uyu Muryango igamije kwanduza isura y’u Rwanda ndetse no kurushotora.

Ibi ngo byamenyeshejwe ku mugaragaro ibihugu byose bigize ECCAS, ariko ngo nta cyakozwe ngo bihagarare.

Iyo mikorere mibi yangiza isura y’u Rwanda, yarakomeje no mu gihe cy’ubuyobozi bwasimbuye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Comments are closed.