Icyo Abakongoman bavuga nyuma y’uko u Rwanda rusohoye itangazo rishinja FARDC kubura imirwano

7,764
Kwibuka30

Bamwe mu Bakongoman baravuga ko nyuma y’aho ingabo zabo zubuye imirwano ku mutwe wa M23, u Rwanda rwabaye nk’urubabajwe n’ibyo bitero, bakaba ariho bakomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe umaaze igihe warajujubije icyo gihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo u Rwanda rwasohoye itangazo ryikoma Leta ya Congo kuba idahuza imvugo n’ibikorwa byayo nyuma y’aho ingabo za FARDC zubuye imirwano ku mutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye tumwe mu duce two muri icyo gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma ibirego bikomeje kandi bidafite ishingiro, bigira u Rwanda izingiro ry’ibibazo bya politiki y’imbere mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’aho ubuyobozi bukuru bwa RDC bukomeje kubunza ibirego mu bihugu n’ibitangazamakuru bitandukanye, bushinja u Rwanda kuba ari rwo rwihishe inyuma y’ubushobozi bw’inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Bunagana zikaba zikomeje gufata n’ibindi bice biwukikije.

Kwibuka30

Nyuma y’unwo butumwa, bamwe mu Bakongomani bagaragaje ko bishimishijwe n’ubwo butumwa bwa Guverinoma y’u Rwanda, bakavuga ko ingabo zabo zarashe M23 u Rwanda akaba arirwo rukomereka.

Ibitangazamakuru byo muri RD Congo bibyutse byandika ko kuba, u Rwanda rwasohoye iri tangazo kandi rusanzwe rutungwa agatoki mu guha ubufasha umutwe wa M23, ngo ni ikigaragaza ko rwababajwe no kuba FARDC irimo kotsa igitutu izi nyeshyamba”Mubyo bwagereranyije no kurasa M23 u Rwanda akaba arirwo rukomereka”

Muri ino mirwano yubuye mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye undi mujyi uhuza Bunagana na Goma, ibintu bishobora gutera inzara idasanzwe mu mujyi wa Goma mu gihe cyose agace ka Ntamugenga kaba kari mu maboko ya M23 cyane ko ariko gace gahahira abaturage bo mu mujyi wa Goma.

Amakuru aturuka mu duce turi kuberamo imirwano, aravuga ko ibisasu biremereye bikomeje kumvikana, ndetse ko abaturage benshi bari guhunga bakambukira mu gihugu cya Uganda.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.