Nyanza: Ba gitifu b’utugari barabyinira ku rukoma nyuma y’aho bemerewe za Moto zibafasha mu kazi

13,238
Kwibuka30

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose twa Nyanza na DASSO bari mu byishimo byinshi nyuma y’aho byemejwe ko bagiye guhabwa za moto zizajya zibafasha mu kazi kabo.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza n’umufatanyabikorwa bashyize umukono ku mikoranire izafasha abanyamabanga nshingwabikorwa bo mu tugari twose two muri ako Karere, amasezerano agamije guha moto buri munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari mu rwego rwo kumworohereza mu kazi ke ka buri munsi, bamwe mu bagenerwabikorwa baravuga ko banejejwe cyane n’aya masezerano ndetse ko bagiye koroherwa mu kazi kabo, bakaba bahize gukorana umurava mu gutanga serivisi neza kandi ku gihe ku buryo bizanogera ababagana.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme bikorerwa mu cyumba cy’inama cy’ako Karere hamwe na zimwe muri kompanyi zemeye gutanga izo moto kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022.

Ku murongo wa terefoni ntabwo byadukundiye kuvugana na Meya NTAZINDA, ariko umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamkuru, yavuze ko ari igikorwa kigamije korohereza akazi bano bayobozi, bityo ko bizatuma serivisi batanga zitangwa vuba kandi neza, yagize ati:”Nibyo koko ni MOU (Memorandum of Understanding) yashyizweho umukono kuri uyu wa 20 Ukwakira, ni umushinga ugamije kubonera moto ba Gitifu b’utugari twose twacu ndetse si ba gitifu gusa waje ubivuga, ahubwo hari na ba DASSO Coordinators b’uturere n’imirenge, twizeye ko bizabafasha mu kazi kabo”

Imiterere y’ano masezerano yafashwe nk’igikorwa kigamije gutuma serivisi zinozwa biruseho.

Ubundi muri ano masezerano, buri munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari (Ubishaka) cyangwa DASSO Coordinator azagirana amasezerano na company zicuruza moto harimo Yamaha, Boxer, Bajaaj, na Haoujue, noneho moto ahisemo BK cyangwa banki y’abaturage (BPR) imuhe inguzanyo yo kuyigura ku giciro kitarimo imisoro nk’uko bisanzwe bigenda n’ubundi ku bandi bayobozi iyo baguze ikinyabiziga.

Izi moto zizaba zifite assurance omnium, kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwemeye ko hari amafaranga buzongera ku mishahara yabo kugira ngo n’ubwishyu bw’izo moto bworohe kurushaho. Muri iyo nama, ubuyobozi bw’Akarere bwagize buti:”Hari amafaranga atari make buri gitifu na DASSO Coordinator azongererwa ku mushahara we wa buri kwezi, ayo mafaranga azamufasha kutaremererwa no kwishyura inguzanyo ya banki, ayo azanamufasha kugura essence na assurance mu gihe bikenewe, ayo mafaranga azajya anyuzwa kuri banki yagiranye nayo amasezerano kugira ngo banki ibanze ikate ayayo

Aya masezerano azamara imyaka ine, kandi nyuma y’iyo myaka ine, gitifu cyangwa DASSO Coordinator ashobora kongera gufata indi moto.

Meya w’Akarere Bwana Erasme ari gusobanura iby’ayo masezerano, ati:”Ano masezerano agamije kuborohereza akazi no kukanoza

Uyu muyobozi yatubwiye ko mu gihe gitifu atakiri mu kazi kandi atararangiza kwishyura, moto izakomeza kuba iye ariko ibe mu ngwate nk’uko bikorwa no bandi bayobozi bagenerwa ibinyabiziga, yagize ati:”Nta tandukaniro na ritoya rihari, nk’uko bigenda kuri ba gitifu b’imirenge, n’abandi bayobozi bahawe ibinyabiziga na Leta, iyo batakiri mu kazi icyo kinyabiziga gikomeza kikaba icye, ariko kikaba aricyo kijya mu ngwate na banki

Kwibuka30

Si itegeko gukorana na ziriya sosiyete, umugenerwagikorwa afite uburenganzira bwo guhitamo sosiyete akorana nayo

Twashatse kumenya impamvu ziriya sosiyete arizo zonyine bahisemo kugira ngo zitange izo moto, ariko batubwira ko atari itegeko kuba arizo gitifu cyangwa DASSO akorana nazo, ati:”Si ngombwa pe, ushaka azahitemo indi sosiyete maze atuzanire amasezerano tuyemeze, yewe n’ubwo yashaka AG100 ayifate, ni uburenganzira bwe, amahitamo ni aye.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bishimiye ano masezerano.

Ni igikorwa cyishimiwe n’abagenerwabikorwa

Umwe mu bagenerwabikorwa uvuga ko yari ahibereye ubwo hasobanurwaga iby’ayo masezerano yagize ati:”Mu by’ukuri turashima cyane ubuyobozi bw’Akarere kacu kadutekerejeho, byabaga bigoye cyane kwiruka muri ino misozi n’amaguru, hari igihe wasangaga ufite ibyo uri gukora ku kazi, ariko ufite n’aho uri bujye kurangiza urubanza rw’umuturage mu misozi, rimwe na rimwe ugacyererwa ugasanga abaturage bari kwijujuta kandi mu by’ukuri atari wowe, ari imiterere y’akazi, gusa natwe twijeje ubuyobozi bwacu ko akazi kagiye kunozwa neza noneho

Bwana Murego uvuga ko ari umu DASSO yasazwe n’ibineza neza maze agira ati:”Twe dushinzwe umutekano, hari ubwo wahamagarawaga igitaraganya ku mpamvu z’umutekano wangijwe ukabura uko uhagera vuba vuba ngo utabare, ariko kuva duhawe zino moto icyo kibazo ntikozongera kugaragara, ndashima cyane Meya kubera iyo deal adukoreye

Hari amakuru kugeza ubu ariko atari yemezwa n’urwego urwo arirwo rwose avuga ko hari na gahunda yo gufasha bamwe mu bagenerwabikorwa batazi gutwara za moto, bakazibigisha noneho bakaba bakoroherezwa mu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu kubakoresha ibizami bizwi nka special.

Iyi gahunda ifashwe nk’igitego cy’umutwe Akarere ka Nyanza gatsinze mu gushakira ikibazo cyo kwihutisha serivisi no gukoresha abakozi bishimye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.