Icyoba cy’ubwiyongere bwa Covid-19 butumye indi mirenge 50 ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo

5,011
Kwibuka30
Rwanda: Ibikorwa 5 by'ingenzi byitezwe muri Guma Mu Rugo – IMVAHONSHYA

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje Imirenge hirya no hino mu gihugu twashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bwa COVID-19.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney. rivuga ko iyo Mirenge yashyizwe muri Guma mu rugo guhera ku italiki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama hashingiwe ku kuba ifite ubwandu buri hejuru, bityo bikazafasha ko ikirikiranwa neza.

Mu Ntara y’Amajyepfo

Mu Karere ka Ruhango ni Imirenge 6 ari yo Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira.

Mu Karere ka Muhanga ni imirenge 7 Shyogwe, Kiyumba, Cyeza Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.

Nyamagabe ni mu Mirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.

Mu Karere ka Huye ni mu Mirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu.

Nyanza ni mu Mirenge ya Busoro, Mukingo, Kibilizi n’uwa Kigoma.

Mu Karere ka Nyaruguru ni mu Murenge wa Ngera.

Kwibuka30

Mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu Karere ka Rulindo ni mu Mirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.

Mu Ntara y’Iburasirazuba

Mu Karere Kayonza ni mu Mirenge ya Mwiri, Mukarange, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirama.

Mu Karere ka Bugesera ni mu Mirenge ya Rilima, Juru, Nyamata, Ruhuha na Shyara.

Mu Karere ka Gatsibo ni mu Mirenge ya Muhura, Kageyo, Kabarore, Remera na Murambi.

Mu Ntara y’Iburengerazuba

Mu Karere ka Nyamasheke ni mu Mirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge

Mu karere ka Rusizi ni mu Mirenge ya Nyakabuye na Gitambi naho mu Karere ka Karongi ni mu Murenge wa Murambi.

Abatuye mu Mirenge ivugwa muri iri tangazo barasabwa kubahiriza amabwiriza akubiye mu itangazo rya Minisitiri w’lntebe rivugwa haruguru akurikizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere 8 twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
lnzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.
Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego z’ubuzima.

Leave A Reply

Your email address will not be published.