Urukundo rwo gusoma abandi bagore ku munwa byatumye Grand P. yimwa umugeni yari yarijejwe.

6,603
Kwibuka30
Grand P, piégé ?

Umunyamuziki akaba n’umunyamideri Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire yatangaje ko ubu ari wenyine (single) nyuma y’uko atandukanye n’umukunzi we Moussa Sandiana Kaba uzwi ku izina rya Grand P. Na we akaba ari umunyamuziki ukomoka muri Guinnée.

Hari hashize umwaka umwe ibyo byamamare bikundana, kuko ngo biyemeje gukundana muri Kanama 2020, ariko bateganya kurushinga mu ntangiriro za 2021.

Bagitangira gukundana, urukundo rwabo rwavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, babanenga ko batajyanye na gato, kubera imiterere yabo y’inyuma, aho umwe abyibushye cyane undi akaba ananutse, umwe akaba ari muremure undi akaba mugufi cyane, ndetse bamwe bakavuga ko gukundana kwabo bigamije inyungu z’ubucuruzi gusa.

Abo bakundana bo bakomeje kuvuga ko mu bijyanye n’urukundo, iby’imiterere y’inyuma, uko umuntu ateye ntacyo bivuze.

Icyo gihe Eudoxie Yao abinyujije ku rubuga rwa Facebook ndetse na Instagram aho akurikirwa n’abantu bagera kuri Miliyoni 1.6 yanditse ashimira abashyigikiye urukundo rwabo.

Kwibuka30

Yagize ati “Turishimye kuba turi kumwe, ni cyo cy’ingenzi kurusha ibindi, mwarakoze cyane mwese kudushyigikira. Imimerere y’umuntu uko agaragara inyuma ntacyo bivuze mu bijyanye no gukundana”.

A Conakry chez Grand P : Eudoxie Yao retrouve sa "belle-famille"
Umuryango wo kwa Sebukwe wari wamusuye, ariko kubera ingeso ye gukunda gusoma iminwa y’abandi bagore itumye bamwima umugeni.

Intandaro yo gutandukana kw’ibyo byamamare cyangwa guhagarika imishinga yo gukundana no kuzabana ngo yaba yarabaye imyitwarire ya Grand P. Ngo ukunda gusoma abafana be ku minwa, kandi ibyo ngo ntibyatuma ababyeyi ba Eudoxie Yao bamumuha nk’umugeni.

Ikindi ngo mu minsi ishize, uwo musore Grand P. yagaragaye asomana n’umugore w’umuzungukazi wari wamusuye aturutse mu Bufaransa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.