Icyoba ni cyose ku bayobozi b’Uturere nyuma y’uko uwari Meya wa Rubavu yegujwe

13,997

Nyuma y’aho njyanama y’Akarere ka Rubavu ifashe umwanzuro wo kweguza uwari umuyobozi wa nyobozi, Meya Kambogo, bamwe mu bayobozi b’Uturere batangiye gushya ubwoba ko ino nkundura ishobora gukomereza mu turere bayobora. (Photo:Igihe)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Gicurasi 2023 nibwo hamemyekanye amakuru ko njyanama y’Akarere ka Rubavu iyobowe na Bwana Kabano Ignace yafashe umwanzuro wo kweguza uwari umuyobozi wa komite nyobozi y’ako Karere ariwe Meya Ildephonse Kambogo, njyanama ikaba ishnja uyu mugabo kudakora inshingano ze nka Meya, no kutita cyangwa kutarengera abaturage abereye umuyobozi.

Uyu muyobozi yegujwe nyuma y’aho kano Karere kaje mu turere twibasiwe cyane n’ibiza biherutse guhitana ubuzima bw’abaturage basaga ijana mu gihugu cyose, biravugwa ko Bwana Ildephonse na none yaba azize kidakorana neza na njyanama ye kuko hari imwe mu myanzuro yashyirwagaho na njyanama ye ariko Bwana Ildephonse ntayikurikize, ikindi kibazo gikomeye bivugwa ko yaba azize, ni ikijyanye n’ikibanza yahaye umushoramari mu gace kagenewe inganda kandi mu bisanzwe ikibazo nk’icyo gitangwa na minisiteri.

Nyuma rero y’uno mwanzuro, biravugwa ko bamwe mu bayobozi b’Uturere batangiye gushya ubwoba ku buryo batangiye kubazanya ugiye gukurikiraho.

Uwaduhaye amakuru wemeza ko ahurira muri imwe mu mbuga za whatsapp y’Abayobozi b’uturere tw’imwe mu natara enye za hano mu Rwanda yagize ati:”Ubona bagize ubwoba, meya […] yazanye message ya twitter ya RBA maze ahita abaza bagenzi be ati ese noneho ninde ukurikiraho ra?”

Uyu mugabo yatubwiye ko undi muyobozi wa kamwe mu turere tw’u Rwanda yahise asubiza ati:”Ruriye umuhini rwototera isuka“, bisobanuye ngo ubwo bitangiriye hariya, bigiye gukomereza ahandi, ngo undi we yahise agira ati:”Karabaye tours du Rwanda iragarutse“, abandi ngo bagiye bakoresha twa “Emoji” two gutangara ndetse n’utundi tw’ubwoba.

Ibi ni bimwe mu bigaragaza ubwoba budasanzwe mu mitima y’abayobozi bamwe na bamwe bari mu bushorishori bw’uturere cyane ko amatora ya perezida wa repubulika atari kure cyane, ku buryo bari bamaze iminsi nabo ubwabo biteze ko hagiye kongera kweguzwa bamwe mu bayobozi batagiye buzuza neza inshingano zabo.

Ni ibintu bisanzwe, iyo perezida ari kwiyamamaza, hari ibyo yizeza abaturage kuzabagezaho, iyo rero andi matora yegereje, habaho kugenzura niba koko buri kimwe mu byo yijeje umuturage byamugezeho, ni ikintu gisaba ubushishozi budasanzwe kandi bikagenzurwa n’ababifitiye ubushobozi n’ubunararibonye, birumvikana ko buri Meya w’Akarere aba ahagarariye perezida wa repubulika muri ako gace, bityo nta wundi ugomba kubibazwa utari meya, cyane baba barahawe ubushobozi buhagije bwo gushyira mu bikorwa ibyo perezida aba yaremereye umuturage.

Hari abakomeje kwibaza niba bizakomereza ahandi mu Turere.

Ikiri cyo ni uko hazabaho kweguzwa no gukurwa mu nshingano kwa bamwe mu bayobozi b’Uturere cyangwa se ababungirije nk’uko byabaye mu mwaka wa 2018 nyuma y’amatora ya 2017, icyo gihe byiswe Tour du Rwanda, ni igikorwa cyakozwe nyuma y’igenzurwa ry’ishyirwa mu bikorwa y’imishinga myinshi iba yarijejwe abaturage.

Ubu nabwo, biravugwa ko hazaba igenzura, uwitwa Buregeya Isidore uvuga ko akurikiranira hafi politiki y’u Rwanda yagize ati:”Ni ibintu benshi biteze, mu gihe gito gishize, perezida yagendeye uturere twinshi mu gihugu yahasanze ibibazo byinshi, ndetse bimwe byari bikomeye kuruta igiherutse kwirukanisha uwa Kicukiro, abo bagiye bahwiturwa mu ibanga no m butumwa bwagiye buturuka hejuru, ariko kugeza ubu hari abataragize icyo babikoraho, hari n’abandi bananiwe kubigeraho kubera intege nke, abo bose rero muzumva begujwe, cyangwa beguye ku bushake bwabo” Uyu mugabo yakomeje agira ati:”Ntabwo bizakomeza kujya ku mutwe wa ministri, ubushize ba meya bashirishijemo minisitiri Gatabazi, ubu uyu nguyu uriho ntazemera ko bimugendekera kuriya, aho kwirukanwa, azemera ashyire hanze ababaye ibigwari da

Muri 2018 benshi baregujwe ntibabasha kunyura mu twenge tw’akayunguruzo hinjira abashya

Kugeza ubu perezida Paul KAGAME ntaremeza ko aziyamamariza manda itaha yo mu mwaka wa 2024, ndetse n’ishyaka RPF Inkotanyi abereye umuyobozi ntiriremeza ko ariwe rizatangaho umukandida, gusa hari amarenga ko yakongera kwiyamamaza, cyane ko benshi mu baturage basanga yakomeza akabayobora, nta gushidikanya rero ko hazabanza gukorwa igenzurwa ry’ibyijejwe abaturage ko bayaba byaragezweho ku kihe kigero.

Hari bamwe mu bayobozi batazanyura mu kayunguruzo!!

Birumvikana ko hari abazashimwa bakanashimirwa ku buryo bazakomerezanya na Leta iriho, ariko nta gushidikanya ko hari n’abandi batazabasha kunyura muri twa twenge tw’akayunguruzo kubera inda zabo nini (Ndashaka kuvuga umubyimba wabo munini utabashoboza kunyura mu twenge duto), abo ni abatazaba barabashije kuzuza inshingano zabo nk’uko bisabwa, urugero ni impamvu zatanzwe ku iyeguzwa rya meya wa Rubavu.

Nta gushidikanya ko hari ba meya bazegura(zwa), cyangwa se ababungirije.

Comments are closed.