Icyogajuru cya Australia cyakoze impanuka kigihaguruka


Icyogajuru cya mbere cyakorewe muri Australia, cyaguye nyuma y’amasegonda 14 gusa ubwo bari mu isuzuma ryo kucyohereza mu kirere ku nshuro ya mbere.
Ni icyogajuru cyiswe Eris gifite uburebure bwa metero 23, cyakozwe n’ikigo cya Gilmour Space Technologies kikaba cyakorewe isuzuma rya mbere ku kibuga cya Bowem Orbital Spaceport giherereye mu Majyaruguru ya Queensland.
Amashusho yagaragajwe n’ibitangazamakuru byo muri Australia, ku wa 30 Nyakanga 2025 yerekana icyo cyogajuru gitangira kuguruka, nyuma y’amasegonda make kiragwa hatangira kuzamuka umwotsi w’umweru.
Ikigo Gilmour Space Technologies, cyatangaje ko nubwo cyahise kigwa, ari intambwe ikomeye itewe.
Umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Adam Gilmour, yagize ati:”Nifuzaga ko cyamara igihe kirekire mu kirere, ariko nyuzwe n’uko byagenze.”
Muri Gashyantare 2025 kandi, Adam yari yavuze ko bidasanzwe kubona ikigo cyigenga cyohereza icyogajuru mu kirere ku nshuro ya mbere kikabigeraho.
Mu itangazo Gilmour Space Technologies yashyize hanze, bemeje ko nta muntu wakomeretse kandi ko biteguye kongera kugerageza indi nshuro mu mezi atandatu cyangwa umunani ari imbere.
Comments are closed.