Kigali: RIB yataye muri yombi abagabo 3 bafatanywe amenyo y’imvubu

5,257
Kwibuka30

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho kugurisha amenyo y’imvubu umunani n’amabuye y’agaciro.

Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Gwiza, tariki ya 20/01/2023.

Bafashwe bafite amenyo umunani y’imvubu apima ibiro bigera kuri 15 n’ibuye rimwe ry’agaciro.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye zabo ziri gukorwa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi byo guhiga cyangwa gucuruza ibikomoka ku nyamaswa zikomye; kuko bibangamira urusobe rw’ibinyabuzima kandi bihanwa n’amategeko.

Kwibuka30

Ati “RIB iributsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.”

Dr Murangira yongeyeho ko RIB itazemerera abantu bashaka gukoresha u Rwanda nk’inzira y’abajya kugurisha ibikomoka ku nyamaswa.

Ati “U Rwanda si inkomoko y’ibi bicuruzwa ahubwo hari abashaka kurukoresha nk’ inzira yo gucishamo ibikomoka ku nyamaswa. Ababigerageza rero barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Ibyaha bakurikiranyweho ni icyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye gihanwa n’ingingo ya 58 y’ itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Bakurikiranyweho kandi gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB yashimiye abaturarwanda ku bufatanye bagaragaza batanga amakuru ngo abantu nk’abo bafatwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.