Ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame ryo gusoza umwaka wa 2020 no gutangiza undi mushya wa 2021
Banyarwanda, Baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda,Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere ko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.
Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.
Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe, ntacyaduhungabanya.
Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho. Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.
Twirinde rero, buri wese yite ku bandi.
Mu by’ukuri Iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi. Naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.
Jye n’umuryango wanjye, tubifurije mwese n’abanyu umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere uw’uburumbuke, mugire umugisha w’Imana.
Ijambo umukuru w’igihugu yageneye abatura Rwanda risoza uyu mwaka 2020.
Comments are closed.