Ikibazo cya Hoteri ziri ku rwego ruciriritse gitumye CAF yangira FERWAFA kwakira umukino i Huye

3,854

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kuko nta hotel zujuje ibisabwa zihari, itegeka ko ruzakinira umukino wo kwishyura i Cotonou.

Amavubi ari muri Bénin aho yitegura gucakirana n’iki gihugu ku wa Gatatu, tariki ya 22 Werurwe 2023 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera mu Karere ka Huye, mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku wa 27 Werurwe 2023.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo CAF yamenyesheje FERWAFA ko u Rwanda rutazakirira umukino warwo mu Karere ka Huye.

Mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, CAF yamumenyesheje ko umukino w’Umunsi wa Kane w’u Rwanda na Bénin utazabera i Huye.

Ati “CAF yakiriye ikirego cy’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Bénin ko nta hoteli z’inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n’abayobozi muri aka gace kavuzwe.’’

CAF ivuga ko nyuma y’igenzura ryayo, yasanze hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibisabwa.

Ikomeza iti “Nk’uko mubizi, CAF yaburiye ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura hoteli eshatu z’inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n’abayobozi mu gihe cy’imikino y’amakipe makuru ya CAF.’’

CAF yabwiye FERWAFA ko nubwo yamenyeshejwe iki kibazo mbere, nta kigeze gikorwaho mbere.

Yamenyesheje ko “Stade ya Huye itazakoreshwa ku mukino w’Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.’’

Iki cyemezo cyanatumye hanzurwa ko umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Cotonou.

CAF iti “Bitewe n’uburyo imikino yegeranye, Stade de l’Amitié Mathieu Kérékou y’i Cotonou ni yo izakira umukino w’Umunsi wa Kane u Rwanda ruzakiramo Bénin.’’

Comments are closed.