Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda watangaje ukwezi kw’igisibo ku basilamu

6,453

Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda RMC watangaje ko igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kkizatangira kuri uyu wa kane.

Kuri uyu munsi wa kabiri, taliki ya 21 Werurwe 2023, umuryango w’aba Islam mu Rwanda RMC (Rwanda Muslim community) watangaje ko kuri uyu wa kane taliki ya 23 Werurwe aribwo igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kizatangira, ibi bikubiye mu itangazo rwashyizweho umukono na Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim HITIMANA.

Nyakubahwa Sheikh HITIMANA Salim akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda yaboneye akanya ko kwifuriza igisibo cyiza cyuje umugisha Abasilamu bose.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yifurije igisibo cyiza Abasilamu bose bo mu Rwanda

Mu gihe kingana n’ukwezi kose, abasilamu bo mu isi yose bigomwa ifunguro ryo ku manywa, bakariharira umukene cyangwa undi wese ufite ubushobozi buke, muri uku kwezi gutagatifu kw’igisibo cya Ramadhan, Abasilamu bahamagarirwa kurangwa n’ibikorwa bidasanzwe by’urukundo ugereranije n’indi minsi y’amezi asanzwe, ibyo bikajyana no kwigomwa bimwe mu bikorwa by’amaraha, ahubwo bakagerageza kwegera Imana bita Allah na none mu buryo budasanzwe.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru “Indorerwamo” bwifurije igisibo cyiza Abasilamu bose bari hirya no hino mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.