Ikibazo cya Rutahizamu uzi gutsinda gitumye SUGIRA yongera kwifashishwa mu Mavubi

8,477
Sugira Ernest yagarutse ku mpamvu ituma atitwara neza muri APR FC - Teradig  News

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yongeye kwitabaza rutahizamu Sugira Ernest mu bakinnyi bitegura umukino w’umunsi wa kane u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert ku wa Kabiri.

Rutahizamu Sugira Ernest yari yasezerewe mu Amavubi mbere y’uko Ikipe y’Igihugu isubukura umwiherero ku wa 25 Ukwakira 2020, aho umutoza yavugaga ko yavunitse.

Gusa, ibi ntibyavuzweho rumwe kuko Sugira yari mu bakinnyi batangiranye umwiherero na Rayon Sports ndetse hari amakuru yavugaga ko yumvikanye n’umutoza Mashami ko azitabazwa mu yindi mikino irimo CHAN 2020 izaba muri Mutarama 2021.

Mashami Vincent yari yagize ati “Sugira ntabwo twamusezereye, yari ifite ikibazo cy’imitsi, ntabwo gishobora gukira mu cyumweru kimwe kandi twari dufite imyitozo ikomeye. Tuzi agaciro afitiye ikipe y’igihugu, niba ameze neza ubwo yakurikije inama twamugiriye.”

Ernest Sugira - YouTube

Ni inshuro nyinshi SUGIRA yagiye atsindira ikipe y’igihugu AMAVUBI akayikura ahaga.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Sugira Ernest yongeye guhamagarwa ndetse yagiye mu mwiherero w’Amavubi i Nyamata ku wa Gatandatu nimugoroba.

Mashami yongeye kwitabaza Sugira Ernest nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu imaze imikino itatu nta gitego irabona ndetse mu mukino w’umunsi wa gatatu yanganyijemo na Cap-Vert, ikaba itarigeze itera ishoti rigana mu izamu mu minota 90.

U Rwanda rwa nyuma mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021, ruzakira Cap-Vert mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published.