USA: Ibihumbi by’abaturage bakomeje myigaragambya kubera kutemera ibyavuye mu matora

8,033
Kwibuka30
Supporters of US President Donald Trump march during a rally in Washington, DC, on 14 November 2020

Abashyigikiye Perezida Donald Trump w’Amerika babarirwa mu bihumbi baraye bateraniye i Washington DC mu myigaragambyo yo gushyigikira ibivugwa bidafitiwe gihamya byuko habayeho uburiganya mu matora ya perezida.

Abigaragambya bitwaje amabendera, bahasanzwe n’abanyamuryango b’amatsinda y’abahezanguni arimo itsinda Proud Boys, bamwe bambaye ingofero za ‘casques’ n’amakoti adatoborwa n’amasasu.

Mbere yaho, abashyikigiye Bwana Trump bahundagaye ku rukurikirane rw’imodoka zimutwara ubwo yari anyuze aho ajya ku kibuga cye cy’umukino wa golf.

Joe Biden yatsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe uno mwaka.

Kwibuka30

Ku wa gatanu, yashimangiye intsinzi ye nyuma yuko bigaragaye ko yatsinze muri leta ya Georgia – bituma aba umukandida w’umudemokarate wa mbere utsinze muri iyo leta kuva mu mwaka wa 1992.

Ubu yatsindiye amajwi 306 y’intumwa zitora (electoral college) – uburyo Amerika ikoresha mu gutora perezida – aruta kure ikigero cy’amajwi 270 aba ari yo ya ngombwa ngo umukandida atsindire kuba perezida.

Trump supporters demonstrate as the motorcade carrying President Donald J. Trump drives through a rally of while departing the White House, headed out to an undisclosed location in Washington, DC, USA,

Ubwo Perezida Trump yari anyuze ahabera imyigaragambyo y’abamushyigikiye ubwo yari agiye ku kibuga cye cy’umukino wa golf

Kugeza ubu Prezida Trump yanze kwemera ibyavuye mu matora, ndetse ubu yatanze ibirego mu nkiko bijyanye na za leta z’ingenzi ngo umukandida atsinde amatora, ariko kugeza ubu ikiko ziravuga ko Bwana Trump yananiwe gutanga gihamya ko habayeho uburiganya mu matora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.