Ikindi kiciro k’impunzi 507 z’Abarundi cyatashye iwabo uyu munsi
Izindi mpunzi z’Abarundi zivuye mu Rwanda zageze iwabo
Ikiciro cya kabiri cy’impunzi 507 z’Abarundi zitahutse zivuye mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zambutse umupaka wa Nemba zitashye iwabo.
Ku ruhande rw’u Burundi zakiriwe n’umuvugizi wa minisiteri ishinzwe umutekano Pierre Nkurikiye, wari kumwe n’abandi bantu batandukanye.
Bwana Nkurikiye yavuze ko u Burundi bwifuza kujya bwakira impunzi zivuye mu Rwanda kabiri mu cumweru.
HCR tavuze ko impunzi zirenga 3,500 ziba mu nkambi ya Mahama zimaze kwiyandikisha zisaba gutaha. Iyo nkambi irimo abagera ku 60,000
Comments are closed.