Gasabo:Umuturage yatoraguye grenade ajya kuyigurisha mu byuma bishaje!

21,617
Kwibuka30

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo mu kagari ka Mbandazi mu mudugudu wa SAMUDUHA umuturage yagiye gupatana(kumvikana na amafaranga azahingira) asangamo igisasu cyo mubwoko bwa grenade.

Akagari kambandazi ni mu murenge wa Rusororo

Ni ahantu ku musozi bamwe mubo twaganiriye batubiye ko bishoboka ko haba harimo ibindi kuko ni mu ishyamba kandi hatahinzwe uretseko yayitoraguye ahahingwa.BIGIRIMANA Jean Baptiste watoraguye iyo grenade ejo kuwa 09 Nzeri 2020 aganira na www.indorerwamo.com yaduhamirije ko yagitoraguye agirango ni imari y’ibyuma bishaje bita injyamani ajya gushaka ukimugurira.

yagize ati: njyewe nagitoraguye ngirango n’injyamani maze ngishyira mu mufuka njya guhaka umukiriya muri centre ariko ipantaro ikamanuka kuko kari karemereye maze ngikuyemo bariruka ngo ni igisasu.

Kwibuka30

Abashinzwe umutekano irondo ry’umwuga bahise baza maze barakimwaka bagishyira ahitaruye abaturage ngo kitagira uwo cyahitana.

Ubwo twandikaga iyinkuru abanyeronda nibo bari bakirinze iyo grenade kugeza uyumunsi cyira cyarinzwe bikomeye .

Leave A Reply

Your email address will not be published.