Ikipe ya Algeriya y’abatabanzamo yatsinze Amavubi


Ikipe y’Igihugu ya Algéria yari yiganjemo abatabanza mu kibuga yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wa kabiri wa gicuti wahuje ibihugu byombi wabaye ku mugoroba wo Ku wa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025, Kuri stade ya Mustapha Tchaker Blida.
Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga Hamon Ally Enzo, Uwimana Claude, Kayibanda Smith Claude bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu.
Ni umukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego ari buke.
Ku munota wa 16, ni bwo Algérie yagerageje uburyo bwa mbere bw’igitego, ku mupira Boulbina Adel yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ntwari Fiacre akawukuramo.
Mu minota 30, Algérie yakomeje kwiharira umupira cyane, mu gihe Amavubi yo kugera imbere y’izamu byari bigoye cyane.
Ku munota wa 36, Amavubi yakoze impinduka Noe Uwimana, Ally Enzo na Kayibanda Claude basimburwa na Omborenga Fitina, Mugisha Gilbert na Muhire Kevin.
Ku munota wa 39, Adel yahinduye umupira imbere y’izamu, Omborenga arasunikana umusifuzi atanga penaliti.
Iyi Penaliti yatewe na Berkane Redouane umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo, usanga Boulbina Adel asongamo atsinda igitego cya mbere ku munota wa 40.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Igihugu ya Algérie itsinze iy’u Rwanda igitego 1-0.
Amavubi yatangiranye igice cya kabiri impinduka, umunyezamu Buhake Clement asimbura Ntwari Fiacre, mu gihe Mugisha Bonheur na Gitego Arthur na bo binjiye mu kibuga.
Ku munota wa 71, Algérie yateye umupira muremure imbere, Kohli Benahmed awufungira Khacef Naouef atsinda igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Algéria itsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0.
Uyu mukino wabaye uwa Kane wikurikiranya Umutoza Adel Amrouch nta ntsinzi arabona aho yatsinzwe itatu anganya umwe. Yayitsinzwemo ibitego birindwi, yinjiza kimwe gusa.
Amavubi azasubira mu kibuga tariki ya 1 Nzeri 2025 asura Nigeria, mu mukino w’Umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.



Comments are closed.