Ikipe ya Gasogi Utd yasobanuye iby’umukinnyi wayo wayireze muri FIFA

9,512

Ubuyobozi bw’ikipe ya GASOGI Utd bwasobanuye iby’umukinnyi wayo bivugwa ko amaze gutanga ikirego cye muri FERWAFA.

Nyuma y’aho umukinnyi w’ikipe ya Gasogi Utd Bwana Gabriel Nanbur Nannim ukomoka mu gihugu cya Nigeria atangarije ko amaze kurega iyo kipe n’ubuyobozi bwayo ku mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA aho uyu mugabo arega iyi kipe kuba yaramusinyishije amasezerano y’umwaka ariko iyo kipe ikaba yaranze kumukinisha kugeza ubu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko wakiniye amakipe atandukanye yo muri Nigeria harimo Nasarawa United avuga ko ikipe ya Gasogi Utd itubahirije ingingo zose zikubiye mu masezerano bagiranye bityo akaba ari nayo mpamvu yahisemo kwiyambaza ubutabera bwa FIFA.

Nyuma yo kumva ibyo uwo mukinnyi yatangarije itangazamakuru, Bwana KAKOOZA Charles uzwi nka KNC uyobora ikipe ya Gasogi Utd yavuze ko uwo mukinnyi ari uw’ikipe ko ahubwo yabuze ku kazi, yagize ati:”Aracyari umukinnyi wacu, ahubwo yataye akazi, twakinisha umuntu tutabona? Yarataye akazi

KNC yavuze ko akimara kubura uwo mukinnyi yandikiye impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ayibwira ikibazo cy’uyu mukinnyi. KNC yakomeje avuga ko uyu mukinnyi akigera mu ikipe ya Gasogi Utd mu gihe cya Pre-Season yanze gukora imyitozo yahabwaga n’umutoza, yagize ati:”Umutoza yatangaga imyitozo undi akavuga ko ikipe imuvunisha imukoresha imyitozo yo kwiruka gusa kandi we akaba atabivamo” Icyo gihe ngo umutoza yashinjaga uwo mukinnyi kutagira fitness ku buryo nta mpamvu yabonaga yo kumukinisha.

Nubwo bimeze bitya, uyu mukinnyi arahakana ibyo KNC avuga kuko we ubwe yivugira ko ikibazo yakigiranye na Perezida KNC nyuma yo guhusha igitego mu mukino wari wahuje iyo kipe na AS Kigali ko aribwo Team manager wa Gasogi Utd Bwana Fils yamwandikiye message kuri terefoni amubwira ko atazakomeza urugendo rwe muri iyi kipe kandi abimubwira hasigaye igihe gito cyane ngo championnat itangire.

Uyu musore avuga ko akimara kubona buno butumwa, yahise avugana na manager we UWAYISENGA Jérôme bakunze kwita Atouba amubaza impamvu iyi kipe imusezereye byihuse bitya, nawe amubwira ko yavuganye na nyir’ikipeariwe KNC amubwira ko yababajwe n’igitego cyabazwe uyu mukinnyi yahushije bityo ko ariyo mpamvu yirukanywe.

Bwana Atouba ushinzwe gushakira Gabriel amakipe yavuganye na Perezida wa Gasogi United, amusaba ko niba umukinnyi we ataramushimye nyuma yo kumusinyisha amasezerano bayasesa mu mahoro asaba ko umukinnyi we yahabwa ibaruwa imurekura (Releasing letter), agahimbazamusyi k’imyitozo yakoze (TPA: Training Player Allowance) ndetse n’imishahara y’umwaka wose ingana na miliyoni 4,2 Frw dore ko yari kuzajya ahembwa ibihumbi 350 Frw ku kwezi nk’uko biri mu itegeko ry’umurimo mu Rwanda.

Ibi KNC yarabyanze avuga ko umukinnyi n’ubwo yasinye amasezerano y’umwaka ariko atigeze akinira ikipe umukino n’umwe ndetse atari no ku rutonde rw’abakinnyi batanzwe muri Ferwafa iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka w’imikino. Ibintu yaba Atouba ndetse n’umukinnyi we batemera.

Kugeza ubu n’ubwo KNC avuga ko uwo mukinnyi ari uwe, hari ibaruwa natwe dufitiye kopi hano igaragaza KNC imusaba ko basesa amasezerano ibintu uyu mukinnyi n’ukurikirana inyungu ze banze banze.

Kugeza ubu amakipe menshi yo mu Rwanda yagiye acibwa amafaranga atandukanye kandi menshi na FIFA kubera kudakurikiza ingingo ziba zikubiye mu masezerano amakipe aba yarakoranye n’abakozi bayo, ikipe iherutse guhura n’icyo kibazo ni ikipe ya Mukura Victory sport, ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yigeze gucibwa akayabo k’amafaranga nyuma yo kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano yagiranye n’uwari umutoza wayo, ibyo bituma abantu bakomeza kwibaza niba koko amakipe yo mu Rwanda agira abanyamategeko bayitekerereza ingingo zigomba kwitabwaho mu masezerano agirana n’abakozi bayo.

(Inkuru ya Isabelle KALISA)

Comments are closed.