Ikipe ya Guinea yigaranzuye Amavubi iyanyabika ibitego bibiri ku busa

5,121
Kwibuka30
Image

Ikipe ya Guinea imaze kwigaranzura ikipe y’Amavubi iyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi Stars yagombaga gukina undi mukino wa kabiri wa gicuti wagombaga kuyihuza n’ikipe ya Guinea yari yitwaje intwaro zayo zose harimo Nabi Keita, kizigenza wayo ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.

Mu mukino wabanje, AMAVUBI yari yabashije gutsinda ino kipe ya Syli National ibitego bitatu ku busa, ariko muri uno mukino wo kwishyura siko byagenze kuko iyo kipe noneho yaje yariye karungu ku buryo bugaragarira buri wese kuko Guinea yihariye umukino mu gice cya mbere ku rugero ruri hejuru ya 65% bituma mu minota 34 gusa iyo kipe yari imaze kubona ibitego byayo bibiri.

Igitego cya mbere cya Guinea cyagiyemo ku munota wa 26 kinjijwe na Bayo Mohamed, nyuma y’iminota umunani gusa, Kizigenza Nabi Keita wari wazengereje ba myugariro b’Amavubi yashyizemo igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira bikimeze bityo.

Kwibuka30

Mu gice cya kabiri Mashami vincent yakoze impinduka nyinshi kugira ngo arebe ko yakandaho ariko byakomeje kunanirana ku buryo umukino warangiye bikiri bya bindi bibiri ku busa bw’AMAVUBI.

Biteganijwe ko ino kipe ya Guinea ihita yerekeza mu gihugu cya Cameroune ahateganijwe kubera imikino y’igikombe Nyafrika muri ruhago kizatangira kuri iki cyumweru.

Mu mikino yombi, Amavubi afite ibitego bitatu mu gihe Syli National ifite ibitego bibiri.

Image

Comments are closed.