RURA yihanije abacuruzi badashaka gucuruza gaze ku biciro byagenywe na ministre w’intebe.

5,270
Kwibuka30
Abaturage bahangayikishijwe n'izamuka ry'ibiciro bya Gaz - Kigali Today

Mu gihe hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje kwijujutira izamuka rikabije rya gaz, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), cyaburiye abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko bazabihanirwa.

Mu minsi ishize Guverinoma yashyizeho igiciro cya gaz, aho ku muguzi ikilo cyagombaga kugurwa Amafaranga y’u Rwanda 1,260 mu gihugu hose, ariko si ko byagenze kuko bakomeje kuyigurisha uko byari bisanzwe, bakavuga ko na bo baranguye bahenzwe.

Kwibuka30

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rwa RURA, icyo kigo kivuga ko umucuruzi ugaragaweho guhenda abaguzi abihanirwa.

RURA isaba umuguzi uhenzwe, ni ukuvuga ugurishijwe ku giciro kiri hejuru y’icyagenwe, kubimenyesha kuri nimero itishyurwa 3988 bagakurikirana uwo mucuruzi.

RURA ivuga kandi ko ikomeje ibikorwa by’ubugenzuzi mu rwego rwo kureba ko ibiciro byubahirizwa.

Comments are closed.