Ikipe ya Marine FC ihemukiye ikipe ya Rayon sport iyikubita ahababaza

8,835

Ikipe ya Marine FC ihemukiye ikipe ya Rayon Sport iyinyagira ibitego bitatu byose ku busa, ibintu byaherukaga mu mwaka wa 2008

Ikipe ya Marine inyagiye Rayon Sports ibitego 3 ikora amateka yaherukaga mu mwaka wa 2008 kuko aribwo yaherukaga gutsinda Rayon Sports. 

Ikipe ya Rayon Sports yaburaga bamwe mu bakinnyi igenderaho  nka Muvandimwe Jean Marie Vianne , Nizigiyimana Abdulkarim Mackenze,  na Nishimwe Blaise , aya makipe yombi yagiye guhura aheruka kwitwara neza kuko Marine yaherukaga gutsinda Espoir ku munsi wa 12 wa Shampiona mu gihe Rayon Sports yaherukaga gutsinda Etincelles ibitego 2:0.

Umutoza Romami Marcel  yari yahisemo kubanza mu kibuga Kwizera Olivier ,Ndizeye Samuel ,Mujyanama Fidel ,Mitima Isac,Clement Niyigena, ,Manase Mutatu ,Mico Justin, Steven Elu Maga ,Kevin Muhire ,Iranzi Jean Claude na Mico Justin ,ni mugihe Yves Rwasamanzi utoza Marine yari yabanzemo , TUYIZERE Jean Luc , DUSINGIZEMUNGU Ramadhan ,HAKIZIMANA Felicien, RUSHEMA Chris,HIRWA Jean de Dieu, NTAKIRUTIMANA Theotime, GIKAMBA Ismael , ISHIMWE Fiston, NIYITANGA Emmanuel,NAHIMANA Amimu,NDAYISENGA Ramadhan.

Ku munota wa 5 Rayon Sports yafunguye amazamu kuri coroneri yari itewe na Manase umuzamu wa Marine arawuruka ujya mu izamu umusifuzi Nahimana Isiaka wari mu kibuga hagati yemeza igitego ariko Karangwa Justin wari kuruhande avuga ko bakoreye ikosa umuzamu wa Marine ,ikipe ya Marine yabaye nkikanguka itangira gusatira kumunota wa 21 Kwizera Olivier akora ikosa ryo kugarura umupira murubuga rwe usanga Nahimana Amimu ashyira umupira murushundura .

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusatira cyane Marine ngo irebe ko yakwishyura igitego gusa ikomeza guhusha uburyo bwinshi bwabazwe gusa ntago byaje kubahira kuko igice cyambere cyarangiye ari igitego 1 cya Marine kubusa bwa Rayon Sports .

Igice cya 2 cyatangiranye impinduka kuruhande rwa Rayon Sports Mico Justin aha umwanya Rudasingwa Prince ,ku munota wa 68 Marine yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Ishimwe Fiston nanone kuburangare bwaba myugariro ba Rayon Sports, ntibyatinze kumunota wa 69 Marine yahise itsinda igitego cya 3 ku makosa nanone ya ba myugariro ba Rayon Sports , ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukora impinduka ngo irebe ko yabona n’igitego cy’impoza marina ariko biba ibyubusa umukino urangira ari ibitego 3 bya Marine ku busa bwa Rayon Sports. 

Comments are closed.